Ubutumwa bwawe bwangaruriye inzibutso nyinshi- Kimenyi asubiza Muyango
Imyidagaduro

Ubutumwa bwawe bwangaruriye inzibutso nyinshi- Kimenyi asubiza Muyango

MUTETERAZINA SHIFAH

October 14, 2025

Kimenyi Yves wamenyekanye mu makipe atandukanye harimo AS Kigali, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sport yasubije umutumwa bwa Miss Uwase Muyango Claudine amubwira ko ubutumwa yamugeneye bwamugaruriye inzibutso nyinshi mu mubano wabo.

Ubwo yasubizaga ubutumwa bwabamwifirije isabukuru nziza Kimenyi Yves yageze ku butumwa yagenewe na Muyango nawe aramushimira amubwira ko nawe azahora akomeye mu buzima bwe.

Yanditse ati: “Urakoze cyane, ubutumwa bwawe bwangaruriye inzibutso nziza nyinshi cyane,  ndagushimiye ku rukundo rwawe n’amagambo meza yo kunyitaho. Uko byagenda kose uzahora uri umwe mu bice by’ingenzi bigize ubuzima bwanjye. Urakoze cyane Cheri wanjye.”

Ubutumwa Muyango yageneye Kimenyi bwari ubwo kumwifuriza isabukuru nziza yagize ejo tariki 13 Ukwakira 2025, nyuma y’inkundura y’amakuru yavugaga ko umubano wabo utifashe neza.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine basanzwe bubakanye umuryango aho bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Ibi biratanga icyizere ku bakunzi b’uyu muryango ko aba bombi baba bariyunze nubwo batigeze babyerura gusa  yaba ari inkuru nziza ku miryango yombi, inshuti n’abavandimwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA