Ikigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Kirwa cyitwa Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni ikigo kirimo kugorora abanyeshuri 4,911 icyiciro cya 25, kikaba kimaze kunyurwamo n’abanyeshuri 34,449 bo mu cyiciro cya mbere kugeza ku cyiciro cya 24.
Bigusaba urugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’ubwato, uturutse ku mwaro uzwi nko ku Gitarako kugera ku Kirwa cya Iwawa.
Hari inshuti yanjye yahoze mu mwuga w’itangazamakuru ariko ubu akaba ari mu nzego z’umutekano, yambwiye ko aheruka Iwawa mu 2013, icyo gihe hari inzu imwe gusa na yo y’amabati, ahandi ari ibihuru.
Ubu mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, hari inzu zigezweho kandi zigeretse, izitageretse na zo zijyanye n’igihe kuko zirimo ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse na moteri iyo hamaze iminsi hatava izuba.
Ikirwa cya Iwawa hari inka zigera ku 170 zikamirwa abanyeshuri barenga 4 900, hari ibikorwa by’ubuhinzi bw’imboga zitandukanye.
Hari ibibuga by’imikino inyuranye byifashishwa mu gutuma abanyeshuri barushaho kugororwa, bigishwa indangagaciro na kirazira.
Si ibyo gusa kuko bigishwa amasomo y’ubumenyingiro; ubudozi, ubwubatsi, ububaji, ubukanishi ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi.
Iyi myuga ni yo ibafasha kuzihangira imirimo cyangwa gushaka akazi bakora bityo bikabarinda kongera kwisanga mu bikorwa bibangamira ituze rya rubanda.
Mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, hanigishirizwa amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga. Hari kandi isomero ririmo ibitabo byifashishwa n’abanyeshuri mu gukomeza kongera ubumenyi bwabo.
Nyuma y’amasomo n’ibiganiro bibahuza n’abazobereye mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe (Psychologists), bitabira imikino itandukanye kandi bagakina n’abakozi b’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) bakorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
Nyuma ya siporo barakaraba, bakajya gufata amafunguro ya nimugoroba, bakongera guhurira hamwe mu gitaramo cyangwa bareba filimi, imiziki, amakuru n’ibindi bibafasha kutitekerezaho.


























































Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge