Ubuzima bw’umwijima, Inkuru utabwiwe ku bagore babana na FDLR
umutekano

Ubuzima bw’umwijima, Inkuru utabwiwe ku bagore babana na FDLR

MICOMYIZA Fidele

April 1, 2026

Ibyaha by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR hari ubwo bireberwa mu bwicanyi bukorerwa abaturage ba sosiyete uyu mutwe wagezemo cyangwa abanyamahanga bisanga mu ndiri yabo, ariko hari inkuru benshi batavuga y’ab’igitsina gore barwanira uyu mutwe ndetse n’ababa mu miryango yafashwe bugwate.

Bamwe mu bagore baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bavuga ko banyura mu buzima bugoye bwuzuyemo kwihisha gufatwa ku ngufu n’irindi hohoterwa ry’uburyo bwose nubwo baba bari kumwe n’abo byakwitwa ko barwana intambara imwe.

Mujawayesu Laurence, ni umwe mu bagore babanye na FDLR igihe kirekire wahuye n’akaga ko guhohoterwa ibihe bitandukanye, mu buhamya bwe akaba ashyira hanze inkuru z’umwijima zigirwa ubwiru muri uwo mutwe w’iterabwoba umaze imyaka irenga 30 warayogoje Akarere.

Mujawayesu ni umwe mu bagore babaga muri FDLR warangije amasomo bahabwa na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze.  

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Mujawayesu avuga ko ubuzima bwo mu ishyamba bwamugoye ariko umubabaro yawuhuje no gutozwa urwango n’amacakubiri, aho yumvaga ko Abatutsi ari bo batumye ahurira n’ako kaga mu mashyamba ya Congo.

Yagize ati: “Ubuzima bwa hariya ntabwo bwari butworoheye, njye nagiyeyo mu ntambara y’Abacengezi, ngezeyo naratojwe kugeza ubwo nabaye umusirikare, batubwiraga ko Igihugu cyinjiriwe n’Umututsi akaba ari we mwanzi duhanganye na we kandi ko umwanzi w’Umuhutu ari Umututsi, banatubwira ko Umuhutu n’Umututsi batashobora guturana ngo basangire Igihugu.”

Akomeza avuga ko yagiye ahunze ibitero byiswe iby’Abacengezi byabaga mu Ntara y’Iburengerazuba n’ibice by’iy’Amajyaruguru y’u Rwanda byabaye Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bari baratangiye kubana neza, Abahutu n’Abatutsi bariyunze, abayikoze Inkiko Gacaca zari zihari, ariko intambara y’Abacengezi ituma ngenda kandi nta kindi kibazo nari mfite.”

Ubuzima bw’umwijima bwuzuye ihohoterwa no gufatwa kungufu

Avuga ko gufatwa ku ngufu n’irindi hohoterwa ari bimwe mu byo aba bagore baba mu mashyamba ya RDC bahoramo, ari na byo byabaye intandaro yo gutaha n’ubwo nta cyizere cyo kubaho yari afite.

Ati: “Ni ubuzima bwari bugoye n’iyo mbusubiyemo numva ngize guhangayika nk’umugore. Mu mwaka wa nyuma ndiyo nafashwe ku ngufu, ngirwa umugore mu bintu ntateguye ntanabitekerejeho, nahise nsama inda. Nabonaga ukuntu abagore babyariraga mu bihuru, bagapfa ndeba nkavuga nti nta mugabo uzanyegera nanjye ntazapfa…”

Avuga ko gufatwa ku ngufu bifatwa nk’ibisanzwe kuko hari n’ubwo umugore bamufataga ku ngufu bamufatiyeho imbunda ku gutwi ngo natemera baramurasa. Mu buhamya bwe avuga ko uwamufashe ku ngufu yari umwe mu bayobozi ba FDLR, akaba yaratahutse yaje kubyarira mu Rwanda.

Imikoranire ya FDLR na Leta ya Congo

Mujawayesu akomeza agaragaza ko ibibazo byose bahuraga na byo byakemurwaga n’ingabo za Congo, ati: “Imikoranire ya FDLR na Leta ya Congo iragaragara cyane kuko twakoranaga ku rugamba, ndetse ibyinshi tukabihuriraho. Urugero nk’iyo twagiraga ikibazo, cyakemurwaga n’ingabo za Congo, nk’iyo twabaga dukeneye imyenda hariya za Nzovu na Kibua barayituzaniraga, batuzaniraga ibyo kurya, bakanadusura.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda ni iki amaze kwigezaho?

Mujawayesu avuga ko yari yiteze guhita yicwa akigera mu Rwanda, ariko icyizere cyo kubaho yatangiye kukigira atari yahagera kuko yabonye n’abamuhumuriza ko mu Rwanda ari amahoro.

Yagize ati: “Nkigera mu kigo cy’ingabo za Loni (MONUSCO) i Burungu nahamaze iminsi ibiri naranze kurya, bagiraga ngo ndarwaye kandi ari ubwoba ngo batazandoga. Bakomeje kunganiriza bakambwira ko mu Rwanda ari amahoro ndetse ko nta n’icyo nzaba.”

“[…] Tugeze mu Rwanda, bampaye ibiryo na byo nanga kubirya, ku bwo kureba kure kw’Ingabo z’ u Rwanda baje kubona ko ari ubwoba mfite maze bazana ibiryo turasangira, bampaye imyenda, umufariso ndaryama mbona bukeye amahoro. Nyuma baje kuntembereza i Kigali bajya kunyereka uko Igihugu kimeze mba ntangiye kugarura ubumuntu.”

Mujawayesu akomeza avuga ko yasubijwe mu buzima busanzwe, umuryango uramwakira nubwo bitamubujije kugira urwikekwe n’ubwoba.

Nyuma yaje kujya muri Koperative, asangamo abantu b’ingeri zose aratinyuka, atangira gucuruza, nyuma aza no kugirirwa icyizere ashaka umugabo ngo ubu arubatse kandi afite abana bane, ibituma ashimangira ko akomeye.

Mujawayesu ashimira Leta yu Rwanda yamuhaye amahirwe yo kongera kubaho kandi neza, ashimira kandi imiyoborere myiza yatumye umwana we yiga kaminuza arihirwa na Leta.

Yaboneyeho no gukebura abakiri mu mashyamba ko bakwiriye gutaha, bakima amatwi ibinyoma babwirwa n’abayobozi ba FDLR kuko u Rwanda ari amahoro.

Abitandukanyije na FDLR bahawe indangamuntu mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Uwera Jean Maurice, yashimye abitandukanyije na FDLR ko bahisemo neza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA