Ubwato butwara abagiye Iwawa bufite ikoranabuhanga ryihariye
Imibereho

Ubwato butwara abagiye Iwawa bufite ikoranabuhanga ryihariye

KAYITARE JEAN PAUL

February 28, 2026

Abajya n’abava ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu Ntara y’Iburengerazuba, bakoresha ubwato bukoresha ikoranabuhanga ryihariye, bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 400 000 000.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro na Hagenimana Hussein, Kapiteni w’ubwato bw’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, asobanura ko ubwato butwarwa n’abakozi batatu ari na we muyobozi wabo.

Ubwato bwaguriwe mu Bushinwa ari naho bwateranyirijwe. Bwatangiye gukoreshwa muri Gicurasi 2020 mu rwego rwo gufasha abakozi ba Iwawa, abanyeshuri igihe batashye rimwe na rimwe bukifashishwa no mu bikorwa bya Leta.

Ni ubwato bwatwaye Leta asaga 400 000 000 Frw bukaba bucungwa n’Ikigo Gishinzwe Igororamuco, NRS. Hagenimana avuga ko mbere y’uko ubu bwato buza, ingendo zigana ku Kirwa cya Iwawa zari zigoye cyane.

Agira ati: “Ingendo zari zigoranye kuko buri gihe twahoranaga impungenge nubwo nta mpanuka twigeze tugira dukoresha ubwato bw’igiti ariko umuntu yahoranaga impagarara ukurikije imiyaga yo mu mazi ariko aho ubu bwato bwaziye, umuntu yashima kuko hari aho umuntu yavuye hari n’aho yageze.”

Akurikije imiterere y’ubwo bwato n’ikoranabuhanga bukoranye, ijanisha ryo gukora impanuka riri hasi cyane, agashimangira ko mbere ya 2020 na nyuma yawo hari itandukaniro rinini ku ngendo zo mu mazi bakora.

Imiterere n’imikorere y’ubu bwato

Ubwato bujya ku Kirwa cya Iwawa bufite ikoranabuhanga rihambaye rituma ababugendamo bagenda batekanye. Bwuzuzwa na litiro 1 200 za lisansi zishobora gukoreshwa ingendo enye, ni ukuvuga urugendo rwa Iwawa-Ruvabu.

Bufite ubutambike bwa metero 17, ubugari ni metero 4.7, kuva ku ndiba y’ubwato ujya hejuru, ni metero 4.3.

Intebe zabwo zikoze muri kuwire (Cuire), ku ruhande rwazo hari ahari ibyuma ndetse na pulasiti, imbaho zishashe hasi mu bwato ni libuyu mu gihe imiryango ikozwe mu mbaho za MDF.

Hagenimana avuga ko ibice by’ingenzi by’ubwato ari bine; ahegereye umushoferi hari imyanya y’icyubahiro (VIP) kandi hicarwa abantu 10, igice gisanzwe cyicarwamo n’abantu 32, hanze hari igice cya VVIP kiri hejuru, aho bagenda bumva umwuka wo mu mazi. Butwara abantu 50 n’imizigo yabo igera kuri toni ebyiri.

Ubwato bukoze mu buryo bushya bugezweho bwa pulasitike ariko ivanze n’ibindi bintu (Fiber Glass), bufite icyo hasi kimwe kigirwa n’ubwato bwiruka.

Ati: “Kugira ngo uvuge ko ubwato bwiruka cyane, ni uko buba bugendera ku muvuduko wa kilometero 30 ku isaha mu mazi, ubu bwacu ni wo bukoresha bivuze ko bufite umuvuduko uhagije.”

Ubu bwato bugizwe n’ibice bitandukanye aho umuntu ashobora kugenda bijyanye n’uburyo yifuzamo n’aho ashaka kugenda. Mu gice cyo hejuru hashobora kugendamo abantu 15 bahagaze kandi baganira.

Bufite amatara yifashishwa mu ngendo za nijoro kugira ngo abandi bantu bagenda mu mazi babashe kukubona. Bugira umurindankuba n’umunara w’itumanaho rikoreshwa mu mazi.

Ni ubwato bukoresha indangururamajwi cyangwa ihoni rishobora kuburira umuntu uri mu nzira kugira ngo bushobore gukomeza.

Hari ikindi gice cyagenewe abantu bagera ku icyenda bakoreramo inama. Bufite moteri ebyiri zikorera icyarimwe, zombi zifite ingufu zingana na 400 (Horsepower) zo mu bwoko bwa Yamaha (V8).

Ati: “Izi moteri zikoranywe ikoranabuhanga rishya kandi rigezweho, zikoresha amashanyarazi kurusha uko zakoresha moteri.”

Hari ikindi gice kigizwe n’imyanya rusange abantu bicaramo kandi bareba amazi, icyo gice kirimo n’ubwiherero bukoreshwa n’abari mu bwato.

Uri mu bwato ntashobora kwicwa n’ubushyuhe kubera ko bugira uburyo butuma haboneka umwuka (Air Condition), bivuze ko mu gihe hashyushye, hashyirwamo ubukonje no mu gihe hakonje hagashyirwamo ubushyuhe.

Mu gice cy’imbere ahatwarwa abayobozi, hari ahagenzurirwa ubwato ari na ho hari vola ifasha mu cyerekezo umuyobozi wabwo ashaka. Muri icyo gice hari ikoranabuhanga rigezweho ry’igikoresho cyitwa lowarensi (Lowrance) gikoresha ikoranabuhanga nk’irya radari.

Agira ati: “Lowarensi idufasha ko no mu gihe tutari kureba imbere cyangwa nijoro ko ushobora gukoresha ubu bwato kuko ushobora gukoresha imibare (Coordinates) y’aho ugiye, ukaba wahagera ukoresheje iyi radari yo mu bwoko bwa lowarensi.”

Ubu bwato biragoye ko bwakora impanuka kubera ko bufite ubushobozi bwo kwerekana ikintu cyose kiri muri metero 50. Hari uburyo bw’ikoranabuhanga bushyirwa muri lowarensi bwitwa ‘mode’ bityo hakamenyekana ikiri hafi y’ubwato.

Hagenimana asobanura ko niba ari igihumeka, ikintu gikomeye cyangwa niba ari n’inyamaswa y’inkazi, iri koranabuhanga ribimenyesha utwaye ubwato. Ikindi iri koranabuhanga ryerekana uburyo munsi mu mazi hameze n’uko hangana.

Ati: “Ubushyuhe bw’amazi urimo kugendamo, ubushyuhe buri hanze ndetse bukanakwereka umuvuduko uri kugenderaho. Ni ukuvuga nshobora guhaguruka i Gisenyi cyangwa Iwawa nkaba nzi igihe neza ndibugerereyo nta zindi nzitizi zibaye mu mazi bijyanye n’umuvuduko ndiho, iyi lowarensi ishobora kubinyereka.”

Ubwato bugira ikoranabuhanga ryereka ubutwaye ingano ya lisansi irimo kugenda, amavuta ndetse n’uburyo moteri irimo kwikaraga (RPM).

Ku rundi ruhande lowarensi ikorana n’ibyogajuru (Satellite), mu gihe itanga amakuru mu buryo butihuse, gufata ibipimo by’aho ubwato buri kugana nabyo biratinda akaba ari yo mpamvu bufite igikoresho kigaragaza amerekezo (Compass).

Iki gikoresho gikora byihuse mu gihe uzi neza imibare (Coordinates) y’aho ubwato bwerekeza. Mu gihe ihuzanzira ritameze neza mu mazi, icyo gihe hifashishwa radiyo yo mu mazi (Marine radio) kugira ngo abatwaye ubwato bashobore kuvugana n’abandi bose bari mu mazi cyangwa mu bihe bidasanzwe.

Bufite na radiyo ndangururamajwi yifashishwa mu kubwira abagenzi uburyo bagomba kwifata ndetse n’ibyo bagomba gukora, radiyo isanze na televiziyo.

Ku kirwa cya Iwawa, hubatse Ikigo Ngororamuco kimaze kunyurwamo n’abanyeshuri 39 360 habariwemo icyiciro cya 25 gikomeje amasomo.

Haginimana Hussein, Kapiteni w’ubwato bwa Iwawa, amaze imyaka 6 abutwara we na bagenzi be bafatanya (Ifoto: Tuyisenge Olivier)

Ubwato butwara abagiye ku kirwa cya Iwawa bufite ikoranabuhanga rihambaye (Ifoto TUYISENGE Olivier)

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA