Ihuriro Fleuve Congo (AFC/M23) ryatabarije abaturage b’Abanyamurenge ndetse n’abatuye Umujyi wa Uvira bakomeje guhohoterwa, nyuma yaho iri huriro rikuriyemo abarwanyi ingabo za Leta zigahita ziwinjiramo.
AFC/M23 itangaje ibi nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 20/01/2026, Umujyi wa Uvira wongeye kwibasirwa n’ibikorwa by’umutekano muke byasigiye abaturage ihungabana rikomeye.
Amakuru yizewe aturuka muri uwo mujyi avuga ko abantu bagera ku icumi barashwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, bamwe muri bo bakaba barakomerekejwe bikabije.
Ibi byabaye nyuma y’aho mu mujyi humvikanye amasasu menshi mu ijoro, bivugwa ko yaraswaga n’ingabo za FARDC ku bufatanye na FDLR n’imitwe ya Wazalendo.
Kuva ingabo za AFC/M23 ziviriye mu Mujyi wa Uvira, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umutekano w’uyu mujyi wahise usubira inyuma bikomeye.
Icyuho cyasizwe n’izo ngabo cyahise cyinjiramo ingabo za Leta zigizwe na FARDC, Wazalendo na FDLR, ariko aho kugarura ituze zatangiye ibikorwa byibasira abaturage n’imitungo yabo.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Ihuriro rya AFC/M23, ashinja ingabo zirwanira Leta ya Kinshasa kwigarurira Umujyi wa Uvira bakimara kuwuvamo bagatezamo akaduruvayo no guhohotera abaturage.
Mu butumwan yanyujije kuri X, yagize ati: “Nubwo Ihuriro Fleuve Congo (AFC/M23) ryubahirije neza cyane ibyo ryiyemeje, by’umwihariko kwikura burundu mu Mujyi wa Uvira ndetse no kubahiriza byimazeyo agahenge, Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, Mai-Mai, Wazalendo, Ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ndetse n’abandi barwanyi bataramenyekana, zahise zifata Umujyi wa Uvira ako kanya nyuma y’uko tuwuvuyemo.
Kuva icyo gihe, izo ngabo zashyize umujyi mu rugomo, bituma Uvira iba ikibuga nyacyo cy’iterabwoba, gusahura bikorwa ku buryo buhoraho, gukwirakwiza amagambo y’urwango no kwibasira Abanyamulenge hashingiwe ku isura yabo, binyuze mu gusenya inzu zabo, insengero n’amaduka yabo, Ibi bikorwa bigaragaza politiki igamije gutoteza no kurimbura ubwoko, bikorwa ku mugaragaro.”
Kanyuka yaboneyeho gutabariza by’umwihariko abaturage b’Abanyamulenge bahatiwe guhunga bakaba bakeneye ubutabazi.
Ati: “Ibihumbi by’abaturage b’Abanyamulenge kuri ubu bahatiwe guhungira imbere mu gihugu, bambuwe umutekano, icyubahiro cyabo n’uburyo bwo kwibeshaho, kandi bakeneye byihutirwa ubufasha bwihuse kandi bufatika bw’ubutabazi.”
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Akarere benshi bemeza ko hatagize igikorwa byihuse gifatika, ingaruka z’ibi bikorwa zishobora kurushaho kwiyongera, bigatuma ikibazo cy’umutekano muke kirushaho gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).