Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), David Lappartient, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka y’imodoka yataye umuhanda, ubwo hakinwaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda irimo kubera mu Rwanda.
Iyi mpanuka yabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo imodoka ya karavani yamamazaga isiganwa yataga umuhanda mu mvura nyinshi yagwaga ikagonga abantu bari bakurikiye uwo mukino w’amagare.
Muri ako gace k’ibilometero 173.6 kahagurukiye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi kerekeza i Rwamagana. Iyo modoka yagonze abarebaga isiganwa, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka.
Lappartient yagaragaje ko yifatanyije n’umuryango mugari w’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi mu kwihanganisha abo iyo mpanuka yagizeho ingaruka.
Yagize ati: “Natewe agahinda gakomeye no kumva impanuka ibabaje yabaye mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango y’abagizweho ingaruka kandi yifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Ubwo ako gace ka mbere ka Tour du Rwanda kasozwaga, inzego z’ubuyobozi n’abaturage bari aho mu Karere ka Rwamanga bafashe umunota umwe wo guceceka, kuzirikana no guha icyubahiro ababuriye ubuzima muri iyo mpanuka.
Umukinnyi ukomoka muri Israel, Itamar Einhorn, ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech Academy (yahoze yitwa NSN Development Team), ni we wegukanye ako gace akoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu.
Inzego z’Ubuyobozi zatangaje ko abakomerekeye muri iyo mpanuka bari gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka.