Ishyaka UDPR ryasabye Abayoboke baryo kuzatora Umukandida Paul Kagame
Politiki

Ishyaka UDPR ryasabye Abayoboke baryo kuzatora Umukandida Paul Kagame

KAYITARE JEAN PAUL

June 22, 2024

Mu gihe Abanyarwanda bitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ateganyijwe kuba tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) burakangurira abayoboke baryo kwitabira ibikorwa byose byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi wiyamamariza Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Hashize umwaka urenga ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR butangaje ko buzashyigikira Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi. UDPR isanzwe ishyigikira ibikorwa byose ndetse na manifesto bya FPR.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Perezida w’Ishyaka UDPR, Nizeyimana Pie, yagaragaje ko Paul Kagame ari we mukandida rukumbi Ishyaka UDPR ryamamaza kandi rizatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa UDPR bukomeza bugira buti: “Bayoboke ba UDPR muzaserukane umucyo, muzashishikarize imiryango yanyu, inshuti n’abanyarwanda bose, kwiteganyiriza bakazahundagaza amajwi yabo kuri Mudatenguha, Uhiga akesa imihigo, wagize u Rwanda inyamibwa, icyamamare mu mahanga kubera ubudasa akomeje kugaragaza mu miyoborere yaranzwe no gutoza Abanyarwanda kwishakira ibisubizo, kwihesha agaciro, guharanira iterambere rirambye, kurinda ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda n’andi mahanga, kwita kubababaye harimo n’impunzi n’abimukira, ibyo ni ibikorwa bike muri byinshi dukomeje kuvuga muri iyi gahunda yo kwamamaza twatangiye.”

Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR bushishikariza abayoboke baryo kwitabira ibikorwa byose byo kwamamaza Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi Mitwe ya Politiki bafatanyije.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi bwagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ku cyicaro cy’Umuryango, bwavuze ko mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo hari amashyaka bafatanyije arimo UDPR, PDC, PPC, PSR, PDI na PSP.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi byatangiriye mu Karere ka Musanze ku kibuga cya Busogo kuri uyu wa Gatandatu.

Rikomeza rigira riti: “Bayoboke b’Ishyaka UDPR benshi muri mwe muri urubyiruko, ni muhaguruke mutebuke mubyaze umusaruro ikoranabuhanga mwarariminuje, muvuge ibigwi Rudasubwa icyogere mu Rwanda no mu mahanga, muvuze impanda n’ingoma Diaspora yumve yitabire kwamamaza no kuzatora Paul Kagame na lisiti y’Abadepite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi Mitwe ya Politiki bafatanyije 100%.”

Nizeyimana Perezida wa UDPR yasabye Abanyarwanda batuye mu mahanga kwibuka ko gakondo yabo ari u Rwanda, no kwitegura gutora neza uzakomeza kuyihesha agaciro mu mahanga bahahiramo.  

Abayoboke ba UDPR bibukijwe ko gukurikiza amategeko n’amabwiriza ari ihame kandi ko bakwiye kwitegura kuzabyina intsinzi nyuma yo gutora neza tariki 15 Nyakanga 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA