UDPR yifurije imirimo myiza Perezida wa Repubulika
Politiki

UDPR yifurije imirimo myiza Perezida wa Repubulika

Imvaho Nshya

August 11, 2024

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ryifurije Ishya n’ihirwe mu mirimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2024 muri Sitade Amahoro.

Ni umuhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bisaga 22 n’Abakuru ba za Guverinoma, Abanyacyubahiro bo mu Rwanda, inzego zitandukanye z’umutekano, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Gihugu.

Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR butangaza ko buzakomeza gufatanya no gushyigikira ubuyobozi bwa Perezida Kagame kugira ngo akomeza kugeza ku Banyarwanda ibyo yabemereye yiyamamaza.

Perezida wa UDPR, Pie Nizeyimana, yagize ati: “Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR n’Abarwanashyaka baryo muri rusange, twifurije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul kuzagira imirimo myiza amaze kurahirira.

Turamwizeza kandi ko tuzakomeza gushyigikira Manifesito cyangwa gahunda y’ibyo yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga.”

Ishyaka UDPR rishimangira ko ntacyo u Rwanda rutazageraho biturutse ku mahitamo y’Abanyarwanda hakiyongeraho n’imiyoborere bagiramo uruhare rukomeye.

Perezida w’Ishyaka UDPR, Pie Nizeyimana

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA