Ufitimana Schadrack yegukanye Rwanda Junior Tour yakinwaga ku nshuro ya mbere
Amakuru

Ufitimana Schadrack yegukanye Rwanda Junior Tour yakinwaga ku nshuro ya mbere

SHEMA IVAN

August 3, 2024

Ufitimana Schadrack ukinira Les Amis Sportifs yo mu Karere ka Rwamagana yegukanye Isiganwa rya Rwanda Junior Tour 2024 ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024 ni bwo hakinwe agace ka gatatu k’iryo rushanwa ryahuje abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 17 na 19, aho bahagurutse mu Karere ka Rwamagana berekeza kuri BK Arena ku ntera y’ibilometero 79,5.

Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club yegukanye Agace ka gatatu ka Rwanda JuniorTour aho yakoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 46.

Abakinnyi icyenda barimo Ruhumuriza Aimé, Nizeyimana Fiacre, Ufitimana Shadrack, Twagirayezu Didier, Niyongira Vianney, Byusa Pacifique, Niyonkuru Yassin na Niyonkuru Asman bakoresheje ibihe bimwe.

Nshimiyimana ni we wari wegukanye agace ka mbere ubwo berekezaga i Rwamagana ku wa Kane.

Irushanwa ryegukanywe na Ufitimana Shadrack ukinira Les Amis Sportifs, wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo kubera amasegonda 12 yashyizemo ku wa Gatanu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA