Ufitimana Shadrack yegukanye Agace ka kabiri ka Rwanda Junior Tour 2024 
Amakuru

Ufitimana Shadrack yegukanye Agace ka kabiri ka Rwanda Junior Tour 2024 

SHEMA IVAN

August 2, 2024

Ufitimana Shadrack ukinira Les Amis Sportifs, yegukanye Agace ka kabiri ka Rwanda Junior Tour ahıta yambara umwambaro w’umuhondo. 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, ni bwo umunsi wa kabiri w’irushanwa rizahangwa amaso mu myaka iri imbere rya Rwanda Junior Tour, rigiye kujya rihuza abakinnyi bari hagati y’imyaka 17 na 19.

Uyu munsi abakinnyi basiganwe n’igihe buri umuntu ku giti cye, aho bazengurukaga mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya kilometero 4,6.

Ufitimana Shadrack ukinira Les Amis Sportifs, yegukanye Agace ka Kabiri akoresheje amasaha abiri iminota 18 n’amasegonda 19.

Yakurikiwe na Didier Twagirayezu ukinira Kayonza Cycling Club, wakoreshe amasaha abiri iminota 18 n’amasegonda 31, mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe na Aimé Ruhumuriza ukinira Cycling Club For All akoresheje amasaha abiri iminota 18 n’amasegonda 32. 

Ufitimana ni we wahise wambara umwambaro w’umuhondo nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 19.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi b’abahungu n’abakobwa barakina “Criterium” yo kuzenguruka intera ya kilometero 1,2 inshuro 18.

Agace ka gatatu kiri rushanwa kazakinwa ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, aho abakinnyi bazakora intera y’ibilometero 79,5 bava i Rwamagana bagasoreza kuri BK Arena.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA