Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 ni bwo habaye igitaramo cyo gusubirana kwa Blu 3 bakora ijoro ry’amateka nk’uko bari bamaze iminsi babiteguza.
Muri iki gitaramo byagaragaraga ko aba bahanzikazi bari bakumbuwe dore ko bari bamaze imyaka irenga 10 badakorana kuko buri wese yakoraga umuziki ukwe.
Uretse kuba aba bahanzikazi bari babucyereye mu myambarire, imiririmbire no mu mitegurire y’aho bataramiye, hari abahanzi benshi bari bitabiriye icyo gitaramo mu rwego rwo kubashyigikira.
Mu bitabiriye harimo Sheebah Karungi, Weasel Manizo, Vinka na Lydia Jazymine.
Mu nyabutatu yabo yakunzwe n’abatari bake mu majwi yabo yihariye, baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo harimo iyo bise Hitaji iri mu rurimi rw’Igiswahili.
Uretse Hitaji, banaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu ntangiriro ya za 2000, zirimo Sanyu lyange ya Juliana Kanyomozi, Nkoye n’izindi zahagurukije abitabiriye igitaramo bagacinya akadiho.
Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije babwiye abari bitabiriye ko bishimiye kubabona banabasezeranya ko bagiye kubibutsa ibihe byo mu myaka yashize.
Bati “Banyacyubahiro mwaje kwizihirwa, twishimiye kubabona, ibi bibaye ni ukuva muri za 2008-2010, ese icyo gihe wari he? Wari he 2005, 2006, 2007 ? Turashaka kugusubizayo ukabyibuka; niba kandi utari uhari icyo gihe, iki nicyo gihe ngo ugaragarizwe ibyaranze ibyo bihe, reka tubibereke.”
Kuririmba indirimbo zabo zitandukanye byatumye abarimo Weasel Manizo n’abandi bahanzi kwiyunga kuri aba bahanzikazi bakaririmbana.
Uretse abahanzi batandukanye, iki gitaramo cyanitabiriwe n’abarimo Umwami w’ubwami bwa Tooro Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV, ndetse n’abari bamuherekeje bo muri ubwo bwami.
Blue 3 ni itsinda ryakanyujijeho mu ntangiriro ya za 2000, rigizwe n’abakobwa batatu barimo Lilian Mbabazi bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda, Jacky Chandiru na Sanyu Cinderella.
Ni igitaramo bari bise Icy’ibihangange by’amajwi (Legends of Sound Blue 3 concert) cyateguwe na Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo yitwa Talent Africa Group cyari kimaze igihe gitegerejwe cyabaye mu ijoro rya 22 Kamena 2024.