Igihugu cya Uganda cyitegura kwakira igikombe cya Afurika cya 2027 cyujuje sitade nshya igezweho ya Hoima City Stadium yuzuzuye itwaye asaga miliyoni 130 z’Amadorali ya Amerika(asaga miliyari 189.3 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ibirori byo gutaha iyi stade byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, byitabirwa na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni ari kumwe Madamu we akaba na Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Jeannette Museveni n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Iyi sitade iri ku rwego mpuzamahanga yubatswe ku buso bwa hegitari 32.9 yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza yubatswe na sosiyete ya SUMMA yo muri Turkey, ari na yo yubatse inyubako zitandukanye zo mu Rwanda zirimo BK Arena, Sitade Amahoro n’izindi.
Hanze y’iyo sitade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball, Ubwogero (Swimming Pool) ndetse ifite n’imbuga ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka igihumbi.
Uretse sitade, hatashywe inzu yo kwakira imikino y’amaboko irimo Baskteball, Volleyball, Handball yiswe’’ Hoima City Arena’’ ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bibiri.
Biteganyijwe ko iyi sitade nshya yatashywe ya Hoima City Stadium ndetse n’iya Mandela National Stadium ari zo Uganda izakoresha mu gihe cyo kwakira igikombe cya Afurika cya 2027.
Uganda, Kenya na Tanzania ni byo bihugu bizakira igikombe cya Afurika cya (AFCON 2027), aho kizabera muri aka karere nyuma y’imyaka irenga 50 kitahagera. Ni irushanwa rizakinwa tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027.




