Umuhanzikazi wo muri Uganda Karole Kasita yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo guha umwana we impano y’ubutaka ku isabukuru ye y’imyaka itatu, avuga icyo gitekerezo yagikuye ku munyamideri Zari Hassan.
Kasita yibarutse umwana w’umuhungu tariki 4 Mutarama 2023, mu Bitaro bya Kampala, bivuze ko yijuje imyaka itatu tariki 4 Mutarama 2026.
Mu buryo butunguranye kandi butangaje asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umwana we yita King yujuje imyaka itatu, yahisemo kumuha impano y’ubutaka aho kumutegurira ibirori bihenze, yahisemo kumuha igice cy’ubutaka.
Mu magambo yuje amarangamutima yasangije abamukurikira ko umwana we atuje bityo adakunda ibintu by’igitutu no kugaragarizwa ko yitaweho cyane.
Yagize ati: “Ndibuka umunsi dufata aya mashusho twagaragaraga nk’abitaye cyane ku munsi wawe ariko wowe wagaragaraga nk’uwaturambiwe, uranarira binyereka ko ibyo buntu atari ibyawe, wuzuye ubwami kandi uri we nyir’izina, uri Umwami. Isabukuru nziza y’imyaka itatu, Imana ishimwe kubw’impano y’ubuzima yaguhaye.”
Muri ubwo butumwa, Kasita akomeza avuga ko hari ikintu yigiye kuri Zari Hassan, ahitamo gushora imari mu hazaza h’umwana we aho kumutegurira ibirori bihenze by’isabukuru y’amavuko.
Ati: “Hari ikintu cyiza nigiye kuri Zari, ntibikiri ngombwa ko nagutegurira ibirori bihenze by’isabukuru y’amavuko ahubwo nakugiriye ubutaka kugira ngo nagure Ingoma yawe.”
Hari amakuru avuga ko Karole Kasita yaba yarabyaranye n’umuraperi Frank Mukiisa uzwi cyane ku izina rya Feffe Bussi gusa bombi nta n’umwe wigeze agira icyo abivugaho.
Umuhanzi Kasita azwi kandi yakunzwe mu ndirimbo zirimo You, Go, Tubiddemu yafatanyije na Eddy Kenzo, Chekecha yasubiyemo n’izindi.
