Uganda: Minisitiri w’Intebe yasabye Bobi Wine kureka urwenya, ko ntawurikumuhiga
Mu Mahanga

Uganda: Minisitiri w’Intebe yasabye Bobi Wine kureka urwenya, ko ntawurikumuhiga

MUTETERAZINA SHIFAH

January 30, 2026

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yasabye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine guhagarika ibyo yise gukina urwenya agasubira mu rugo kuko nta muntu urimo kumuhiga.

Minisitiri w’Intebe Nabbanja avuze ibi nyuma y’iminsi Bobi Wine atangaza ko yasohotse mu rugo rwe kubera ko hari bamwe mu basirikare ba Uganda bamuteye ndetse bakanamukubitira umugore ibintu byatewe utwatsi n’abagize Guverinoma ya Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu (UBC), Nabbanja yahakanye iby’uko inzego z’umutekano ziri guhiga uyu muhanzi ubifatanya na politiki.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe uri gushakisha Robert Kyagulanyi Ssentamu. Akwiye guhagarika urwo rwenya agasubira mu rugo rwe aho umuryango we uri. Ari gukinisha ibitekerezo by’abamushyigikiye n’abamukurikira.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba aherutse kuvuga ko Ingabo za Uganda zidahiga cyangwa ngo zirwanye abagore icyo gihe yasubizaga Bobi Wine wavugaga ko yatewe n’ingabo za Uganda mu rugo iwe bagakubita umugore we.

Izi mvugo zombi zitandukanye zakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abamushyigikiye n’abashyigikiye Leta bakomeje kwibaza uvuga ukuri cyangwa ubeshya.

Bobi Wine yongeye gushinjwa kuyobya abamushyigikiye avuga ko ari gushakishwa kugira ngo atabwe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Bobi Wine wo muri Uganda ni umuhanzi ubifatanya politiki, akaba ari we washinze kandi akaba ayobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta, National Unity Platform (NUP). Mu matora ya Perezida wa Uganda aheruka kuba kuva tariki ya 14 Mutarama 2021, Bobi Wine yagize hafi 35% by’amajwi, atsindwa na Perezida Museveni wagize hafi 58%, gusa ntiyanyurwa n’ibyavuye mu matora avuga ko habayemo uburiganya n’iterabwoba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA