Uganda: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bikekwa ko barozwe
Mu Mahanga

Uganda: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bikekwa ko barozwe

KAMALIZA AGNES

November 12, 2026

Polisi ya Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bane bo mu ishuri rya Ta’aliim Primary School and Quran Memorisation Centre riherereye mu murwa mukuru Kampala, bakekwaho kuba barishwe n’amacunga aroze bahawe na mugenzi wabo.

Abo bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 9-11, bapfuye ku wa 10 Ugushyingo 2026, batatu muri bo bapfiriye mu ngo zabo, mu gihe uwa kane yapfiriye mu bitaro aho yari ari kuvurirwa.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwatangaje ko abanyeshuri umunani bariye amacunga bari bahawe na mugenzi wabo bigana, nyuma yo kuyarya, batanu muri bo batangira kuruka, bane bahita bapfa mu gihe undi ari kuvurwa.

BBC yatangaje ko abaganga bari gukora isuzuma ry’imibiri y’abapfuye  ngo hamenyekane icyateye urupfu rwabo.

Polisi ya Uganda yatangaje ko bazasura umudugudu amacunga abo banyeshuri bariye yaturutsemo, kugira ngo bakusanye amakuru azafasha mu iperereza.

Inzego z’umutekano zihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abaturage bose bagizweho ingaruka n’aya makuba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA