Uganda: Azawi yavuze impamvu   nta mukandida ashyigikiye mu matora ya Perezida
Imyidagaduro Mu Mahanga

Uganda: Azawi yavuze impamvu nta mukandida ashyigikiye mu matora ya Perezida

MUTETERAZINA SHIFAH

November 15, 2025

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe kandi bakizamuka muri Uganda Azawi yasobanuye ko yategereje ko Leta cyangwa undi mukandida ku mwanya wa Perezida uza kumusaba kumushyishyigikira mu matora ya Perezida muri icyo gihugu azaba muri Mutarama 2026.

Yasobanuye ko ari yo mpamvu atigeze ashaka kugaragara ashyigikiye ishyaka runaka mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri ubu abakandida batandukanye mu gihugu cya Uganda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, aho bashyigikiwe n’abahanzi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyobora wa Youtube ‘Kasuku Live’ ku mugoroba wa tariki 14 Ugushyingo 2025, Yagize ati: “Ku bwanjye, sinshaka kujya ku ruhande na rumwe rwa politiki. Sinshaka kwamamaza umuntu uwo ari we wese.”

Yongeraho ati: “Kugira ngo nkorane na Leta ni uko banyegera bakambwira ngo mbakorere indirimbo runaka, hanyuma bakambwira amafaranga bampa nkayikora ariko kuririmba bagatanga amafaranga simenye uko yinjiye ibyo ni ukuba imbata.”

Abandi bahanzi batandukanye barimo Ronald Mayinja, Jose Chameleone, Alien Skin, Catherine Kusasira, Lil Pazo na Weasel Manizo bahurira mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka riri ku butegetsi rya NRM rya Perezida Yoweri Museveni.

Ibikorwa byo kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza biyoborwa n’abahanzi bakomeye barimo Bebe Cool na Eddy Kenzo, amafaranga akanyuzwa mu ihuriro ry’Abahanzi ba Uganda (UNMF) ari na byo Azawi yavuze ko amafaranga yinjira mu buryo atazi.

Muri Kamena 2025, ni bwo Eddy Kenzo yasabye Azawi ko bazaganira imbonankubone mu ruhame akamusobanurira ingingo zitandukanye atumva neza kuri politiki ya Uganda.

Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda azaba muri Mutarama 2026. Kugeza ubu abarimo Jose Chameleone, Alien Skin, Catherine Kusasira bashyigikiye Perezida Museveni mu gihe abarimo A Pass, Juliana Kanyomozi, Pallaso bashyigikiye Bobi Wine w’ishyaka rya NUP.

Azawi avuga ko yahisemo kujya kure ya politiki ya Uganda
Azawi asanga kuririmba mu bikorwa bya politiki amafaranga akanyuzwa mu ishyirahamwe ry’abahanzi ari ukuba imbata

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA