Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere (FCDO), byasabye abaturage babwo kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu Burundi harimo n’Umujyi wa Bujumbura, n’ibindi bice by’ibyaro biri mu Ntara y’u Burasirazuba bw’umugezi wa Rusizi kubera umutekano muke.
FCDO ibinyujije ku rubuga rwa ‘X’ kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, yagaragaje ko hashobora kuba ibitero by’inyeshyamba ziri mu ishyamba rya Kibira no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) iboneraho gusaba abaturage kwirinda kujya no mu bice nka Cibitoke na Bubanza.
U Bwongereza buvuze ibyo mu gihe u Burundi bwatangaje ko bwafunze imipaka ibuhuza na RDC nyuma yuko umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, utangaje ko wamaze gufata umujyi wa Uvira, uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Uvira ifashwe nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranyije AFC/M23 n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, ziyunze n’umutwe wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.
Umuvugizi wa AFC/ M23 Lawrence Kanyuka, yemeje ifatwa ry’uwo Mujyi nyuma y’amakuru yahwihwiswaga ko wafashwe.
AFC/M23 yasabye abaturage bahunze kubera intambara guhunguka kuko Uvira itakirangwamo urugomo rw’uburyo ubwo ari bwo bwose.
U Burundi kandi bufunze umupaka ubuhuza na RDC nyuma yuko mu 2024, Perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye afashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda arushinja gucumbikira abarwanya ubutegetsi bwe.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, nubwo ibyo birego u Rwanda rwabihakanye ruvuga ko ntaho ruhuriye n’abahungabanya umutekano w’icyo gihugu.