Ukekwaho kwicisha icyuma mu genzi we i Muhanga yafatiwe i Rubavu
Amakuru

Ukekwaho kwicisha icyuma mu genzi we i Muhanga yafatiwe i Rubavu

HABIMANA Eric

February 6, 2026

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Twagirimana Erneste w’imyaka 40 ukekwaho kwica ateye icyuma Mbituyimana Ildephonse w’imyaka 30 agahita atoroka, akaba yafatiwe mu Karere ka Rubavu aturutse i Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yahamije ko Twagirimana Erneste yafatiwe mu Murenge wa Rubavu w’Akarere ka Rubavu agerageza gucika. 

Twagirimana akekwaho kwica mugenzi we basangiraga inzoga mu Isantere ya Rucyeri iherereye mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, mu ijoro rya taliki ya 4 Gashyantare 2026. 

CIP Kamanzi yahamije ko Twagirimana yafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’umutekano n’abaturage, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Rubavu mu gihe ategereje gukorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera.

Ati: “Nyuma yo gutera icyuma mugenzi we wahise anahasiga ubuzima, uyu ukekwa yahise acika. Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi rero twamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu arimo agerageza gutoroka ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu aho iperereza ryahise ritangira.”

Akomeza ashimira abaturage kubera umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe ndetse n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gihe hari ahagaragaye icyaha. 

Anaboneraho gusaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora guteza amakimbirane ashobora kuvamo n’urupfu.

Akomeza yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera wabuze umwe mu bari bawugize, agashimangira ko uwafashwe nahamwa n’icyaha azahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya. 

Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu wica mugenzi we abigambiriye ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA