Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu
Siporo

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu

SHEMA IVAN

March 17, 2025

Mu gihe ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri ifitanye na Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Imvaho Nshya igiye kubagezaho uko bamwe mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Adel Amrouche, bitwaye mu mpera z’icyumweru mbere yo kuza mu mavubi.

Al Ahly Tripoli ikinamo kapiteni Bizimana Djihad na Myugariro Manzi Thierry, yakinnye na Al Watan mu cyumweru gishize, amakipe yombi anganya 0-0.

Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, yatsinzwe umukino wa cyenda yikurikiranya, kuko mu mpera z’icyumweru yahuye na Neftci Baku ikayisinda ibitego 2-1.

Muri uyu mukino Nshuti yinjiye mu kibuga, ku munota wa 57. Uyu mutoza yahise yirukanwa kubera umusaruro muke no kutumvikana n’ubuyobozi.

Zire FK yo muri iki gihugu ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, na yo yabonye inota rimwe nyuma yo kunganya na Sabah Baku igitego 1-1. Ni umukino uyu myugariro u Rwanda ruzaba rugenderaho yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 90.

K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yatsinzwe na Westerlo ibitego 2-1. Sahabo yahawe umwanya abanza mu kibuga ndetse asimbuzwa ku munota wa 60 nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo.

Icyumweru gishize, RAAL La Louvière yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ikinamo Samuel Gueulette, yakibonyemo amanota atatu nyuma yo gutsinda K. Lierse S.K. ibitego 2-1. Gueulette yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 77.

Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur yahawe iminota yose yo gukina mu ikipe ye ya Stade Tunisien, mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona yo muri Tunisia, aho batsinzwe na Club Africain igitego 1-0.

Ni umukino uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati yaherewemo ikarita y’umuhondo, hashize iminota 18 umukino utangiye.

Olympique Beja yo muri icyo gihugu ikinamo Ishimwe Anicet, yongeye gutakaza amanota itsindwa na US Tataouine ibitego 2-1, mu mukino Ishimwe yinjiye asimbuye ku munota wa 74.

Kwizera Jojea wa Rhode Island ukina mu cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we na bagenzi be batangiye nabi shampiyona mu mpera z’icyumweru bawutsinzwe na Charleston ibitego 2-0.

York Rafael wongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Iguhugu nyuma y’igihe kinini, ntabwo yakinnye umukino wo mu mpera z’icyumweru , gusa ikipe ye ya ZED yo mu Misiri, itsinda Ghazl El Mahallah ibitego 3-0.

Abakinnyi bose bategerejwe mu Rwanda, aho bagomba gukomereza imyitozo na bagenzi babo bitegura imikino ibiri na Nigeria ndetse na Lesotho, iteganyijwe tariki ya 21 na 25 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro.

Kwizera Jojea na bagenzi be batangiye shampiyona

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA