Mu gihe habura iminsi ngo ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi’’ ikine imikino ibiri ifitanye na Nigeria na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Imvaho Nshya igiye kubagezaho uko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru mbere y’uko umutoza Adel Amrouche, ahitamo abo azakoresha muri iyi mikino.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur ukinira AL Masry yo mu Misiri yafatanyije na bagenzi be kunganya na Pyramids ibitego 2-2 ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ntiyabanje mu kibuga, ahubwo yagiyemo asimbuye ku munota wa 80 w’umukino.
Ishimwe Anicet ukina nka rutahizamu unyuze mu mpande, yakinnye umukino wose ubwo Olympique Beja akinira yo muri Tunisia yahuraga na US Monastir, warangiye batsinzwe ibitego 2-0. Uba umukino wa gatatu wikurikiranya nta ntsinzi muri shampiyona.
Muri iyi Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia ni ho rutahizamu Nshuti Innocent akina, muri Espérance Sportive de Zarzis. Mu cyumweru uyu mukinnyi yatsinze igitego cya mbere kuva yagera muri iyi kipe mu mpeshyi uyu mwaka, ubwo batsinda Club Africain ibitego 2-1.
Uyu Munyarwanda yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 67 atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 80.
Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46, ubwo iyi kipe yatsindwaga na Cercle Brugge ibitego 3-0. Uba umukino wa kabiri wikurikinanya itsinzwe muri shampiyona.
Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yongeye kugaruka mu kibuga nyuma yo gukira imvune usimbura ku munota wa 73 banganya na Royale Union Saint –Gilloise ubusa ku busa.
Muri Sudani y’Epfo bakomeje kwitegura umwaka w’imikino wa Shampiyona ya 2025/26, Jamus SC ikinamo Muhire Kevin, iri gukora imyitozo izayifasha kwitwara neza.
Iyi kipe kandi yashimiye Muhire ukina mu kibuga hagati wamaze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, nubwo hataratangazwa abakinnyi bose bahamagawe.
Al Ahli Tripoli Manzi Thierry na Bizimana Djihad iri mu biruhuko nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Rutahizamu Gitego Arthur uherutse kwerekeza muri FUS Rabat yo muri Morocco yatsinze igitego kimwe muri bitanu iyi kipe yatsinze Widad Tamara mu mukino wa gishuti.
Muri Algeria, rutahizamu Biramahire Abeddy yakinnye umukino wose ikipe ya ES Setif inganya na USM Khenchela igitego 1-1 mu mukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere 2025/26.
Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yatangiye shampiyona ya 2025/26, inganya ubusa ku busa na Araz.
Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yageze muri ½ cya USL Cup isezereye Birmingham ya mugenzi we Phanuel Kavita iyitsinze igitego 1-0.
Muri uyu mukino Kwizera Jojea yakinnye iminota yose y’umukino mu gihe Kavita yari ku ntebe y’abasimbura.
Ikipe ya Kwizera kandi yakinnye undi mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inyagirwa na Hartford Athletic ibitego 3-0. Ni mu gihe iya Kavita yanganyije na Pittsburgh igitego 1-1.
Abakinnyi bashobora kugira amahirwe yo gutoranywa na bagenzi babo bakina mu Rwanda mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Nigeria tariki ya 6 Nzeri 2025, ndetse na Zimbabwe tariki ya 9 Nzeri 2025.