Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Siporo

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

SHEMA IVAN

October 20, 2025

Nyuma yo gufasha Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino isoza iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, bamwe mu bakinnyi bayo bahise bakomereza mu bihugu basanzwe bakiniramo kugira ngo bafashe amakipe yabo mu mikino y’amarushanwa atandukanye.

Imvaho Nshya yabateguriye uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize haba abakina imbere muri Afurika no ku mugabane w’i Burayi.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo ikinamo Muhire Kevin yanyagiye Bentiu City ibitego 8-2 mu mukino wa kane wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Uyu Munyarwanda ukina hagati asatira yinjije ibitego bibiri ku munota 30 n’uwa 48.

Ni mu gihe El-Merreikh Bentiu yo muri icyo gihugu ikinamo Ishimwe Saleh yo ifitanye umukino na Malakia kuri uyu wa Mbere.

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, Mugisha Bonheur ukinira AL Masry yo mu Misiri na bagenzi be, banganyije ubusa ku busa na Al lttihad SC yo muri Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Impera z’icyumweru ntizari nziza kuri Zire FK ikinamo myugariro Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yatsinzwe na Sabah FK ikinamo Rutahizamu Joy Lance Mickels uherutse guhamagarwa ariko ntiyitabire kubera imvune, ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa munani wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Abo banyarwanda bombi bari ku ntebe y’abasimbura.

Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 85 ubwo iyi kipe yakinaga Royal Antwerp.

Uyu mukino wahagaritswe habura iminota itatu ngo urangire Standard de Liège iyoboye n’igitego 1-0. Ni nyuma yaho abafana bajunguye amacupa mu kibuga.

Biteganyijwe ko uyu mukino usubukurwa kuri uyu wa Mbere hagakinwa iminota itatu yari isigaye.

RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yanganyije na Westerlo 0-0, mu mukino wagaragayemo Umunyarwanda Samuel Gueulette winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 85.

Myugariro Emmanuel Imanishimwe ukinira AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyrus, yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 72 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, ikipe ye yanyagiwemo na Aris Limassol ibitego 4-0.

Nshuti Innocent ukinira Espérance Sportive de Zarzis yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia we na bangenzi be ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bakomeje kwitegura umukino wa Shampiyona bazakina na Esperance Sportove de Tunis.

Ni nako bimeze kuri Ishimwe Anicet na  we ukinira Olympique Beja yo muri Shampiyona aho wena  bagenzi be bari kwitegura umukino wa Etoile sportive du Sahel.

Iyi mikino yombi iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Al Aly Tripoli ikinamo Manzi Thierry na Djihad Bizimana ikomeje kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League izakirwamo na RS Berkane ku wa 24 Ukwakira 2025.

Kwizera Jojea ukinira Rhode Island yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 64 ikipe ye inganya

na North Carolina FC 0-0, mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Birmingham Legion ikinamo mugenzi we, Phanuel Kavita muri icyo cyiciro, yatsinzwe na Miami FC ibitego 3-2

Uyu myugariro w’Umunyarwanda ntiyari mu bakinnyi bifashishijwe muri uyu mukino.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe banganya 0-0 na AS Simba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Manzi Thierry na Djihad Bizimana bakomeje kwitegura RS Berkane
Imanishimwe Emmanuel “Magwende” yasimbuwe ku munota 72
Muhire Kevin yatsinze ibitego bibiri Jamus FC inyagira Bentiu City FC 8-2
Muhire Kevin yari mu bakinnyi Jamus FC yabanje mu kibuga
Muhire Kevin na bagenzi be bishimira intsinzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA