Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Siporo

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Imvaho Nshya

December 1, 2025

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bakomeje gufasha amakipe yo kwitwara neza n’ubwo hari abatarahiriwe.

Imvaho Nshya igiye kubagezaho uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Al Masry yo mu Misiri ikinamo Mugisha Bonheur yabonye intsinzi ya klabiri yikurikiranya muri CAF Confederation Cup nyuma yo gutsinda Zesco United ibitego 3-2 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D.

Uyu Munyarwanda ukina hagati yugarira yakinnye umukino wose ndetse abona ikarita y’umuhondo ku munota wa 57

Ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, Nairobi United yo muri Kenya ikinamo myugariro Buregeya Prince yatsindiwe mu rugo na Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Uyu myugariro w’Umunyarwanda ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe muri uyu mukino kubera imvune.

Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yatsinze Kapaz FPK ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, ifata umwanya wa kabiri n’amanota 26 irushwa na Qarabag ya mbere amanota atatu.

Uyu myugariro yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 90.

Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona batsinzemo KV Mechelen igitego 1-0.

RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yanganyije na Charleroi 0-0, mu mukino Umunyarwanda Samuel Gueulette yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 62.

Myugariro Emmanuel Imanishimwe ukinira AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyrus yakinnye umukino wose, ikipe ye inganya na Apollon Limassol ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona, iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 17.

El Merriekh Bentiu mu cyiciro cya mbere muri Sudani y’Epfo ikinamo myugariro Ishimwe Saleh kuri uyu wa Mbere irakina umukino wa shampiyona na Wajuma FC.

Jamus SC yo muri iyi Shampiyona ikinamo Muhire Kevin iri kwitegura umukino wa Shampiyona uzayihuza na Koryom ku wa gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025.

Al Ahly Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad iri kwitegura umukino ubanza wa Super Cup izakirwamo na Al-Ahly Benghazi ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025.

ES Setif yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria ikinamo rutahizamu Biramahire Abeddy ikomeje kwitegura umukino w’Igikombe cy’Igihugu izakiramo Cr Beni Thamou, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Ishimwe Anicet ukina muri Olympique Beja na Nshuti Innocent ukinira ES Zarzis zombi zo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia bari mu kiruhuko nyuma yo gusoza igice kibanza cya shampiyona.

Imanishimwe Emmanuel” Mangwende yakinnye umukino AEL Limassol inganya na Apollon Limassol
Mugisha Bonheur yafashije Al Masry gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya muri CAF Confederation Cup
Samuel Gueulette yinjiye mu kibuga ku munota wa 62

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA