Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Siporo

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

SHEMA IVAN

August 12, 2024

Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bakomeje gufasha amakipe yabo kwitegura gutangira umwaka w’imikino muri Shampiyona zitandukanye ariko aho zamaze gutangira bari gufasha amakipe yabo kubona intsinzi.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu bihugu bitandukanye imikino ya shampiyona yarakinwe.

Mutsinzi Ange yafashije FK Zira gutsinda Sabah FK ibitego 2-0, ndetse bikaba ari imyiteguro myiza ku ikipe ye izakina umukino wo kwishyura uwa UEFA Conference League izakina ku wa Kane w’iki cyumweru.

Mu gihugu cya Ukraine ntabwo izi mpera z’icyumweru zagendekeye neza Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuko mu mikino ibiri ya Shampiyona ya Ukraine imaze gukina yabonye inota rimwe.

Mu mukino yakinnye muri izi mpera z’icyumweru, uyu mukinnyi yagiyemo ku munota wa 68 ariko ntibyabuza Karpaty Lviv kuyitsinda ibitego 3-0 ndetse anabona ikarita y’umuhondo.

Mu mpera z’iki cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yatangiye gukora imyitozo muri AEL Limassol yo muri Cyprus aherutse kwerekezamo.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry irimbanyije imyiteguro y’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup aho ribura icyumweru kimwe ngo ikine na Uhamiaji FC yo muri Tanzania ku wa 18 Kanama 2024.

Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota yose ubwo ikipe ye ya KF Shkupi yahuraga na Voska Sport mu mukino wa mbere wa Shampiyona ndetse ikabona inota rimwe nyuma yo kunganya ibitego 3-3.

One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yasezerewe na Lexington SC mu irushanwa rya USL League One Cup kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0.

Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yanganyije na Oddevold ibitego 2-2 mu mukino uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga akaza kuvamo ku munota wa 79.

Muri uyu mukino Lague yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ku munota wa 51.

Umutoza wa Standard Liège, Ivan Leko, ntabwo ari guha umwanya uhagije Hakima Sahabo dore ko mu mikino itatu ibanza ari nayo iheruka atamukinishije harimo n’uwo mu mpera z’icyumweru banganyije na Mechelen 0-0.

Abakinnyi bakomeza kwitwara neza muri iyi mikino ifungura shampiyona zitandukanye baraba bari kwiyongerera amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ifite mu kwezi gutaha yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025 aho Amavubi azakirwa na Libya mbere yo kwakira Nigeria kuri Stade Amahoro.

Bizimana Djihad yahawe ikarita y’umuhondo mu mukino Kryvbas Kryvyi Rih yatsinzwemo ibitego 3-0
Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yakoze imyitozo n’ikipe ye ya AEL Limassol yo mu Cyiciro cya mbere muri Chypre

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA