Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kugira itangiriro nziza mu mwaka w’imikino wa 2024/25 babona itsinzi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu bihugu bitandukanye imikino ya shampiyona yarakinwe.
Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa gatatu, Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yatsinze Veres Rivne ibitego 2-0, uba umukino wa kabiri batsinze muri itatu bamaze gukina.
Muri uyu mukino Djihad yakinnye iminota 56 mbere y’uko asimbuzwa.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry yatsinze Uhamiaji FC yo muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.
Muri uyu mukino Manzi Thierry yakinnye iminota yose y’umukino.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, ikipe izakomeza izahura na Simba SC yo muri Tanzania mu ijonjora rya kabiri.
Mutsinzi Ange ukinira FK Zira ntwabwo bakınnye umukino wa shampiyona ahubwo bari kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League bazasuramo Omonia Nicosia yo muri Cyprus ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi, myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yagaragaye mu bakinnyi 18 ikipe ye ya AEL Limassol yo muri Cyprus yakoresheje mu mukino wa gishuti banganyijemo na AEK Larnaca igitego 1-1.
Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota yose ubwo ikipe ye ya KF Shkupi yatsindwaga ibitego 2-0 na KF Gostivar mu mukino wa kabiri wa Shampiyona.
One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yatsinze Chattanooga Red Wolves ibitego 4-1 mu mukino uyu Rutahizamu w’Umunyarwanda atakoreshejwe kuko yari ku ntebe y’abasimbura.
Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode island yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye yangayijemo na Oakland Roots.
Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yatsinze Landskorna ibitego 2-0 mu mukino uyu Munyarwanda atakoreshejwemo kuko yari ku ntebe y’abasimbura.
Mu gihugu cy’u Bubiligi Standard Liège ukinamo Umunyarwanda Hakima Sahabo umaze iminsi yaravunitse yatsinzwe na Kortrijk igitego 1-0.
Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubligi yatangiye neza shampiyona itsinda Royal Francs Borains igitego 1-0.
Muri uyu mukino Samuel Gueulette yakinnye iminota yose y’umukino.
Aba bakinnyi batengerejwe mu ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo guhatanira itike yo kujya mu gıkombe cy’Afurika cya 2025 aho Amavubi azatangira yakirwa na Libya tariki 4 Nzeri mbere yo kwakira Nigeria kuri Sitade Amahoro tariki 10 Nzeri 2024.
niyitegeka eric
August 19, 2024 at 7:36 pmcongulatration to Rwandan playrrs