Bamwe mu rubyiruko rufite impano bataramenyakana bo mu Karere ka Kirehe bafitiye amatsiko, umunezero kuzataramira ku rubyiniro ruzaririmbiraho abahanzi bakunzwe kandi b’abanyabigwi mu muziki nyarwanda barimo Masamba Intore uri mu bategerejwe mu gitaramo ‘Kirehe Twataramye’ giteganyijwe muri uku Kwezi.
Ni igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Eric Senderi Hit ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa bako, kikaba kigamije kwimakaza ubukerarugendo bw’ako karere ndetse no kufasha urubyiruko rwaho kurushaho gusobanukirwa imiterere y’akarere bavukamo n’amateka y’ako.
Abategura icyo gitaramo bavuga ko kizatangira saa tatu z’igitondo kikazaba kigizwe n’ibice bitatu harimo gusura no gutemberezwa ahantu nyaburanga, imurika ry’imyaka beza no kuganirizwa amateka hamwe n’igice cyagenewe abanyempano bifuza kugaragaza impano zabo ndetse bamwe bakaba baratangiye kwiyandikisha kugira ngo bazahabwe umwanya.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyempano bo mu Karere ka Kirehe baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko icyo ari igikorwa bishimiye cyane kandi bari bagitegereje nk’uko Umusizi Umuhoza ubifatanya no kuririmba ndetse no gucuranga gitari Solange abisobanura.
Ati “Ni amahirwe akomeye tutabona uko dusobanura, bavuga ko utaganiriye na se atamenya icyo sekuru yasize avuze tuzabona amahirwe yo guhura no gutaramira ahari abanyabigwi twakuze twumva kandi dukunda, kandi tuzabwirwa amateka ya Kirehe yacu bidufashe kuyibungabunga no kuyiteza imbere tuyizi neza.”
Ibyo Muhoza avuga bishimangirwa na mugenzi we Mugisha Eric utuye mu Murenge wa Nyakarambi ufite impano yo kuririmba ndetse wanabitangiye uvuga ko ari amahirwe akomeye kuri bo kuko ntako bisa kuririmbira ku rubyiniro ruzaririmbiraho ibyamamare asanzwe afana.
Ati: “Nanjye ndi umunyempano ukizamuka ndaririmba, kuririmba muri kiriya gitaramo harimo inyungu nyinshi.
Iyambere uko tuba tugize amahirwe yo kuba wabona ibyamamare noneho baje aho iwanyu, nkubu twakuze twumva Intore Massamba njye sindanamubonaho n’amaso yanjye urumva nzaba nishimye.”
Kandi nk’umuhanzi ukiri muto nzabona amahirwe yo kuririmbira ku rubyiniro bazaririmbiraho, hari umuturage uzaza aje kureba Marina cyangwa Rumaga, ariko ninjya ku rubyiniro nanjye azambona kandi amenye.”
Aganira n’Imvaho Nshya Senderi Hit uri mu barimo gutegura icyo gitaramo yayitangarije ko cyateguwe mu rwego rwo kugararaza ubwiza nyaburanga bw’Akarere avukamo no gutera imbaraga urubyiruko rwaho nka barumuna babo.
Yagize ati: “Nk’umuhanzi uvuka Kirehe mfatanyije n’itsinda turimo gufatanya twahisemo gukora igitaramo cyo gususurutsa Akarere, tunagaragaza ibyiza nyaburanga bw’ako, tunashyigikira abanyempano bahavuka kuko bazahabwa umwanya bakaririmba.”
Njye ndahavuka nzaba ndi kumwe na Intore Tuyisenge nawe uhavuka n’abandi bahanzi bazadushyigikira, twese tuzaba duhari ngo abanyempano bacu babone ko byose igisabwa gusa ari ugushyira imbaraga mu byo ukora.”
Biteganyijwe ko muri icyo gitaramo hazataramamo abarimo Rumaga, Platin P, Marina, Mico The Best, Senderi Hit hamwe na Masamba Intore hamwe n’amatorero abyina injyana gakondo kikaba kitezwe tariki 27 Ukuboza 2025 ku kibuga cya Nyarubuye.


