Bob Marley ni umwe mu bahanzi bamenyekanye banakundwa cyane mu njyana ya Reggae, ahanini bitewe n’ukuntu amagambo yakoreshaga yakoraga ku mutima abakunzi b’iyo njyana ndetse n’abandi bakurikiranaga ibihangano bye.
Hashize imyaka 43 Bob Marley yitabye Imana, kuko inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye tariki 11 Gicurasi 1981, ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi aracyafatwa nk’intwari by’umwihariko ku barasita (Rasta).
Ku wa Gatandatu ni bwo abakunzi ndetse n’Abarasita bo hirya no hino ku Isi bibukaga uwo muhanzi wasize yanditse amateka atarigera yandikwa n’undi uwo ari we wese by’umwihariko nk’umuhanzi w’injyana ya Raggae.
Mu gushaka kumenya uko Abarasita bo mu Rwanda bamufata, Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe muri bo bagaruka ku ngingo nyinshi zigaragaza uburyo bagifite uyu muhanzi ku mutima ndetse ari intangarugero ku buzima bwabo.
Mugirima Jean uzwi nka Ras Kimeza Original, avuga ko Bob Marley ari umuntu wagize uruhare mu kumenyekanisha Rasitafari ndetse n’uko bafata umunsi yatabarukiyeho.
Yagize ati: “Atabaruka nari ndiho ndi umwana muto, abantu benshi bari bataramumenya, mu Rwanda ariko abari bamuzi barababaye cyane kuri uwo munsi. Kandi n’abagiye bamumenya nyuma y’aho bakamenya amateka ye babajwe n’urupfu rwe, yari umuntu ukomeye cyane kuri twe abarasita b’Abanyarwanda, yari intwari kandi yari intumwa.”
Yongeraho: “Ku barasita uyu munsi uba ari uw’akababaro uretse ko tutajya twibuka umuntu watabarutse tubabara, tumwibuka twishima ndetse turirimba, tunaseka.”
Krizzo the African nk’umwe mu bahanzi ba Reggae, akaba n’Umurasita, asanga ko bikwiye ko Umunyafurika wese yakagombye kumwibuka no kumuzirikana.
Ati: “Uretse n’umurasita Umunyafurika wese yakagombye kumukunda ndetse no kumwibuka, kuko yaharaniye ko Afurika yakunga ubumwe mbere y’abantu bose, kandi atari n’Umunyafurika agerageza kwigobotora ingoma y’abakoroni, avugira abacakara, na nyina yari ari muri abo bacakara. Yaharaniraga amahoro no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose.”
Yongeraho ati: “Yasize umurage mwiza ku buryo natwe ari wo tukigenderaho, kandi n’abamumenye nyuma barababaye turamwibuka kandi ni ingenzi.”
Bimwe mu bikorwa Abarasita bo mu Rwanda bavuga ko byibandwaho iyo bamwibuka, birimo gutegura ibitaramo byo kumwibuka, aho ku mugoroba wa tariki 10 Gicurasi 2024, hakozwe igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe.
Hiyongeraho gukora ibikorwa by’urukundo buri mwaka ariko ngo uyu mwaka ntibyakunze kubera impamvu zitandukanye.
Ibitaramo biranakomeza, kuko buri tariki 11 Gicurasi 2024 hategurwa igitaramo kigamije kumwibuka, ku buryo n’uyu mwaka cyabereye mu Mbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali.
Baririmba indirimbo zitandukanye za Reggae, cyitabiriwe n’amatsinda (band) atandukanye, nka Holly Jah Doves Band bazwi cyane mu ndirimbo yitwa Maguru, Lion Manzi, Ras Mukasa ndetse n’abandi
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, mu Karere ka Rubavu na ho harabera igitaramo nk’icyo.
Kuba kimwe mu byo Abarasita baharanira ari amahoro, Rasta Kimeza Original asanga abo muri iki kinyejana bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira amahoro, bakarushaho kuyabungabunga cyanre.
Yemeza ko nubwo byagabanutse, hakiri abafite amacakubiri, abimakaza akarengane, abaruhijwe n’ubukene, bityo uwaba afite uko ameze adakwiye wenyine, kuko kuba Umurasita nyawe ari ugukura amaboko mu mufuka ugakora ariko ugafasha n’abandi.
Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley yavutse tariki 6 Gashyantare 1945 akaba yaritabye Imana tariki 11 Gicurasi 1981 azize kanseri, ariko ibihangano bye biracyakunzwe na nyuma y’imyaka isaga 40 ishize atabarutse.