Ibitaramo by’urwenya bizwi nka Gen-Z Comedy Show bimaze kubaka izina mu kwagura imipaka bitumira abanyarwenya bazwi mu bihugu bitandukanye bituranye n’u Rwanda birimo Uganda, Kenya n’u Burundi ibirushaho gutuma abakunzi b’urwenya bizihirwa.
Hashize igihe hatangajwe ko ku mugoroba w’itariki 29 Mutarama 2026, mu gitaramo cya Gen-Z Comedy umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, ‘Levixione’ ari bube ari mu batumirwa.
Ibyo byatumye abantu bibaza niba uretse kuba abategura Gen-z Comedy bafitanye imikoranire n’abanyarwenya ba Uganda haba haratewe indi ntambwe yo gutangira kujya banatumira abahanzi.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya Rutayisire Maturin Junior, ushinzwe imitegurire n’imigendekere myiza ya Gen-Z Comedy Show yavuze ko ataje mu Rwanda atumiwe n’abategura icyo gitaramo.
Ati: “Ntabwo Levixione, yazanywe na Gen-Z Comedy Show. Ahubwo yari afite izindi gahunda zamuzanye i Kigali bityo rero turamutumira.”
Yongeraho ati: “Icyakora hari gahunda dusanzwe tugira yitwa ‘Special Guest’ aho abatumirwa batandukanye bafite aho bageze basangiza abakiri bato inzira y’urugendo rwabo ni muri urwo rwego nawe ari bube ahari.”
Amakuru ahari agaragaza ko Levixione ari mu Rwanda mu zindi gahunda zitandukanye zirimo n’izijyanye n’umuziki we harimo no gukorana n’abahanzi mu Rwanda.
Levixione aje mu Rwanda nyuma y’amezi agera muri atanu ashyingiranywe n’umukunzi we Desire Lumumba bakoze ubukwe tariki 15 Kanama 2025 bukagaragaro ibyamamare bitandukanye.
Uretse Levixione, Umunyarwenya w’Umurindi Kigingi ari mu bari butaramire abari bwitabire Gen-Z Comedy Show akaba ari bufatanye n’abanyarwenya barimo Kadudu, Umushumba, Muhinde, Salisa n’abandi.
Biteganyijwe ko abo banyarwenya bavuzwe haruguru bari bube batarama mu gitaramo cy’urwenya giteganyijwe ku mugoroba w’itariki 29 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.
