Uko byari byifashe mu Mujyi wa Goma mu ijoro rya Noheli (Amashusho)
Politiki

Uko byari byifashe mu Mujyi wa Goma mu ijoro rya Noheli (Amashusho)

KAYITARE JEAN PAUL

December 25, 2025

Umwaka uraburaho iminsi mike ngo wuzure, Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ibindi bice byinshi muri iyi ntara no mu ntara y’Amajyepfo, bigenzurwa n’Umutwe wa M23.

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ifatwa ry’Umujyi wa Goma ku itariki 25 Mutarama 2024. Icyo gihe Abanyekongo bagaragaje ko bishimiye Umutwe wa M23 kandi ko bawushyigikiye.

Imvaho Nshya yatembereye Umujyi wa Goma kugira ngo irebe uko Abanyekongo barimo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka 2025 by’umwihariko ivuka rya Yezu, umunsi mukuru wizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka.

Kugeza saa sita z’igicuku, Abanyekongo bari bakirimo kwishimira ibyo bagezeho. Muri rond point yo mu Mujyi wa Goma hari hateraniye urubyiruko, ruvuga ko rwishimiye kuba rurangije umwaka amahoro.

Abatwara abagenzi kuri modo ndetse no mu modoka, kimwe n’abari mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Goma, bavuga ko bashyigikiye ubuyobozi buriho bwabakijije Wazalendo, FARDC na FDLR, Umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu banyekongo baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaza ko bizihije umunsi mukuru mu byishimo by’uko batekanye.

Bahamya ko uko batangiye bizihiza Noheli, bitandukanye n’iminsi mikuru yizihizwaga mbere yuko umutwe wa M23 ufata Umujyi wa Goma.

Nuru, ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Goma, avuga ko aturuka Kabutembo akaba yaravukiye mu Mujyi wa Goma.

Aganira na Imvaho Nshya yavuze ati: “Turashimira cyane kuba M23 yarageze hano i Goma. Saa kumi n’ebyiri twabaga twavuye mu muhanda, warenzagaho iminota Abazalendo n’aba FARDC bakagutwarana na moto.”

Akomeza agira ati: “Turashimira mbere na mbere M23, by’umwihariko Guverineri wacu Erasto Bahati Magafuri. Icya mbere yaravuze ngo ba motari tubongeje amasaha yo gukora kugera saa sita z’ijoro, ni ibintu twakiriye neza, tunasaba ko yadukomorera tukazajya dukora amasaha 24 kuri 24.”

Patrice na Ombeni na bo baganiriye na Imvaho Nshya, bahuriza ku kuba barimo kwishimira iminsi mikuru ya Noheli bafite umutekano, ibintu bitandukanye n’umwaka ushize wa 2024.

Bavuga ko mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2024 batari batekanye kuko Wazalendo babakoreraga ibintu bibi birimo no kubahohotera, kubiba ndetse no kubica.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya amakuru yuko kuri uyu munsi wa Noheli, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, n’izindi nzego nkuru z’iri huriro bifatanya n’Abakirisitu gushimira Imana yabarinze ariko no gusangira ibyiza by’umunsi mukuru wa Noheli.

(Amafoto& Amashusho): Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA