Amezi agera kuri arindwi arashize Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubohowe n’inyeshyamba za M23, nyuma y’aho biza kugaragara ko umutwe wa FDLR wari warahahinduye ibirindiro bikuru byawo mu mugambi wo gotera u Rwanda.
Mbere yo gufata uwo Mujyi, bamwe mu Banyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Rubavu n’uwa Goma bagiye bahura n’ihohoterwa rikomeye bakorerwaga n’abarwanyi ba FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bafatwaga bagakubitwa bakanafungwa, harimo bamwe mu bafite ubumuga bakora akazi ko gutwara imizigo ku magare bitwaga intasi z’u Rwanda.
Abo baturage babarizwa muri Koperative COTTRARU ikora akazi ko kwambutsa imizigo hagati ya Rubavu na Goma, ubu bakaba bishimira ko nyuma y’amezi agera kuri arindwi uwo mujyi wigaruriwe n’inyeshyamba za M23, byanashyize iherezo ku gitutu bashyirwagaho na FDLR.
Rutinywa Athanase na Neza Issa babwiye Imvaho Nshya uko bafungiwe i Goma muri DRC barengana mu bihe bitandukanye.
Rutinywa avuga ko mu mwaka wa 2024, ari bwo yari ari mu kazi ariko agera ku mupaka wa RDC amasaha yo kwambuka arenzeho iminota mike, ahita afatwa n’abasirikare ba FDLR batangira kumuhondagura inkoni mu mutwe.
Yagize ati: ”Nambutse zirenzeho iminota nk’ibiri ubwo mpita numva abantu baravuze ngo nguwo aratambutse! Bahita bankubita inkoni mu mutwe amaraso aratungereza.”
Icyo gihe Rutinywa yagize ngo bamuhoye ko yarengeje amasaha, aza gutaha arivuza ariko anagaragariza Ibiro by’u Rwanda bishinzwe abinjira n’abasohoka bikorera i Rubavu akarengane yahuriye na ko i Goma.
Avuga ko amaze koroherwa yasubiye mu kazi apakira imizigo nk’ibisanzwe yambuka umupaka ageze i Goma barongera baramufata ariko agira ngo araza kurekurwa nyuma aza gutungurwa no kubona bazanye amapingu baramupakira bajya kumufunga.
Ati: ”Baramfashe ngira ngo barandekura hashize umwanya mbona haje moto barambwira ngo tugende, mbanza kwanga bigeze aho mbona bazanye amapingu noneho ndemera ubwo baranjyana, bamfungira aho twafatiraga ibyangombwa.”
Avuga ko nyuma yo gufungwa inzego z’ u Rwanda zabimenye hakorwa iperereza ndetse bavugana n’inzego z’i Goma aza gufungurwa.
Neza Issa na we avuga ko abarwanyi ba FDLR bamushimuse mu 2021, bamutwara bamubwira ko na bo bavuka ku Kabaya mu Karere ka Nyabihu.
Bahise bamujyana aho bafungiraga abantu ku Kibuga cy’Indege cya Goma bamutera ubwoba bamubwira ko ari bwicwe.
Ati: ”Baranshimuse banyita maneko w’u Rwanda barantwara bangeza ku Kibuga cy’indege cya Goma ahantu bafungiraga abantu habagamo imyobo, bantera ubwoba bambwira ko iwabo ari ku Kabaya banyereka ko ntari bubeho.”
Avuga ko bamufunze hafi umunsi wose nyuma ngo aza kubabeshya ko hari amafaranga yasize aho bamukuye ko bareka agasubira kuyafata.
Mu kugaruka ngo yahuye n’abantu bamuzi ariko asaba ko bareka akavugisha uwo muntu umufitiye amafaranga, ahita ahamagara ubuyobozi abusaba ubutabazi.
Neza avuga ko myuma y’ibyo inzego zakoranye ararekurwa ariko kuva icyo gihe yongeye gusubira i Goma nyuma yuko igiye mu maboko ya AFC/M23.
Abo bagabo bemeza ko kuva AFC/M23 yakwigarurira Umujyi wa Goma ubu bambuka ntacyo bikanga kandi batarongera guhohoterwa.
Umujyi wa Goma wari wagizwe indiri ya FDLR wigaruriwe bidasubirwa n’umutwe AFC/M23 mu mpera za Mutarama 2025.
Uwo mutwe wahise usaba abaturage gutuza kuko igikorwa cyo kuwubohora cyagenze neza.
Nyuma bamwe mu basirikare ba FDLR bafashwe n’uwo mutwe batangiye gushyikirizwa inzego z’umutekano z’u Rwanda banyuze ku mupaka wa Rubavu.
Muri bo harimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste wari umwe mubayobozi b’urugamba FARDC ifatanyijemo na FDDLR mu burasirazuba bwa RDC, wagejejwe mu Rwanda ku ya 1 Werurwe 2025.