Uko ibinyoma byagiye bisenya u Rwanda – Tito Rutaremara
Sobanukirwa

Uko ibinyoma byagiye bisenya u Rwanda – Tito Rutaremara

KAYITARE JEAN PAUL

November 20, 2024

Mu nyandiko yashyizwe hanze na Tito Rutaremara, igaragaza uko ibinyoma byagiye bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Agaragaza ko mbere y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda bari babanye neza kandi bunze ubumwe.

Tito Rutaremara ni Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

Ibinyoma by’abazungu

Basanze Abanyarwanda bafite ubumwe bwabo basanga kubategeka neza ari kubanza gusenya ubu bumwe.

Icya mbere; berekanye ko Abanyarwanda badaturuka ahantu hamwe; bamwe baturuka muri Chad abandi bagaturuka muri Ethiopia. Icya kabiri basanze Abanyarwanda bose baturuka mu moko amwe (18) clans (abasinga, abega,…)

Abazungu bo bavuze ko Abanyarwanda badahuriye ku moko; kuko ari za race 2 (ubwoko) zitandukanye, race (ubwoko) y’abirabura ariyo ba “Bantu” hakaba na race y’abenda kwera baturutse muri Ethiopia ni bo bise race “Hamite”

Icya gatatu: Basanze Abanyarwanda bafite iterambere (civilization) rimwe; abazungu kurira ngo babisenye bavuze ko abaturutse Chad ari bo bageze mu Rwanda mbere, bararutunganya bubaka iterambere ryarwo.

Ko ahubwo abaturutse muri Ethiopia basanze ibintu byaratunganye baraza bafata ubutegetsi ku ngufu barakoloniza

Icya kane: Basanze Abanyarwanda basabana bemera Imana imwe bashyingirana ndetse babyarana mu migenzo ya Ryangombe

Abazungu baravuze bati ntibishoboka; berekanye ko abakoloni ari bo Abatutsi batashoboraga kubana n’abo bakolonije (Abahutu) kuko umukoloni aba afite ubwenge buhanitse adashobora gusabana n’uwo yakolonije udafite ubwenge.

Nkuko bo birebaga ko bo bafite ubwenge buhanitse badashobora gusabana n’Abanyafurika b’ibicucu.

Icya gatanu: Baraje basanga abirabura basa; bose bafite imisatsi y’injwenge, bose bafite umubiri wirabura, bafite iminwa minini.

Barareba bati ibi ntabwo bishoboka bati abaturutse muri Ethiopia hegereye i Burayi kandi b’abakoloni bagomba kuba basa ukundi; bafite imisatsi y’irende, bafite umubiri w’inzobe, bafite izuru rito bafite iminwa mito kandi ari barebare.

Ariko bararebye abo bantu barababura kandi bagomba kwerekana ko Abatutsi ari abakoloni kandi baturuka mu bice by’i Burayi; bazanye abahanga, bazana ibyuma byabo; bapima imisaya, bapima izuru, bapima iminwa basanga abirabura bose ari kimwe birabayobera.

Havamo umuntu umwe muri bo ati: “Muriruhiriza iki? Ko ubukungu bugaragara mu Rwanda ari inka, reka dushyireho itegeko ko ufite inka ziri hasi y’icumi ari Umuhutu, ufite inka ziri hejuru y’icumi ari Umututsi

Ubwo abazungu baba babonye Umuhutu n’Umututsi bashakaga (ariko Umutwa we ntabwo araboneka), abazungu b’abakoloni bamaze gusenya civilization y’Abanyarwanda; basenya imikorere n’uburezi bwabo n’ibindi.

Iyi ntekerezo (Philosophy) tubonye hejuru ni yo yigishijwe Abanyarwanda mu mashuri make yari ahari ariko cyane cyane mu madini; ituma abantu cyane abanyuze mu mashuri babyemera babigira ibyabo.

Kuko abazungu bifuzaga aba assistant babo bakeya, babafasha gutegeka rubanda rwa giseseka (Abanyarwanda benshi). bashyizeho abatware bakeya b’Abatutsi bo kugira ngo babafashe mu butegetsi; abo banyuze mu gashuri kamwe k’i Butare ka Groupe Scolaire

Abazungu baduhaye Imana yabo n’uko tugomba gutekereza, kuyisenga no kwemera; uburezi bwabo bwagiye buhanagura intekerezo Abanyarwanda twari dufite.

Bigishaga abanyuze mu mashuri yabo; gutekereza nk’abazungu, kwifuza kuba nk’abazungu (kandi batabishoboye) bifuza kuba abazungu no gutura mu bihugu by’abazungu, bigera mu mutwe wabo ko iby’abazungu ari byo byiza, iby’abirabura ari bibi.

Nyuma y’uko twerekanye ibi binyoma by’abazungu uko byashenye ubumwe bw’Abanyarwanda; mu gihe gitaha tuzerekana uko ibinyoma bya PARMEHUTU byashenye u Rwanda, birukana Abanyarwanda bamwe, bagatoteza abandi bagera naho bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA