Bamwe mu byamamarekazi byasutse amarangamutima yabo hanze, bagaragaza ukuntu batewe ishema no kuba ababyeyi, ndetse no kuba batewe ishema no kuvuka kuri ba nyina, babavuga imitomora karahava.
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagore (Mothers Day) uba buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi, aho muri uyu mwaka wabaye tariki 12 Gicurasi 2024.
Ubwo wizihizwaga bamwe mu byamamarekazi mu ngeri zitandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo, maze bagaragaza amarangamutima n’ishema batewe no kuba ababyeyi banagaragaza ba nyina nk’abantu badasanzwe.
Ku ikubitiro uwitwa Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Judy Bosslady, yashyize ifoto ye ku rubuga rwe rwa Instagram, ayiherekeresha amagambo meza yishimira kuba umubyeyi anashimira umugabo we.
Ati: “Ku nshuro ya mbere nizihije umunsi mukuru w’abamama, Mana warakoze kumpindurira izina, King nawe warakoze kungira umubyeyi, nzakubaha, nzagukunda kugeza Yesu agarutse Amen.”
Uko Judith yiyumvaga ni nako benshi mu bagize uwo mugisha bumvaga, ari nacyo cyatumye umuhanzikazi Nirere Shannel uzwi nka Miss Shannel asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’abakobwa be babiri, agaragaza uko yiyumva bitewe n’ishema afite ryo kwitwa umubyeyi.
Yagize ati: “Kunezerwa no kunyurwa ku bw’impano ikomeye y’ububyeyi.”
Clarise Karasira na we yifashije imirongo yo mu ndirimbo y’Imana ashyiraho ifoto ahetse imfura ye, maze ayiherekeresha amagambo agaragaza ko aberewe no kuba umubyeyi.
Ni amagambo yagiraga ati “Nta kintu na kimwe cyaba cyiza kurusha urukundo rw’umumama wo muri Afurika, iyo ari mu mugongo wanjye haba hari igihango cyacu, ni byo bihe byiza kandi bindyohera mu buzima bwanjye, nzashimira iteka, kuba nyina w’umuntu byampinduriye ubuzima, ntacyo nasaba kindi kitari ukuba mu buzima bw’ububyeyi.”
Amarangamutima ntabwo yagarukiye ku kwerekanwa n’abahanzikazi bamaze kuba ababyeyi gusa, ahubwo byanakomereje ku bakiri abakobwa na bo bagira ubutumwa bacisha ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Miss Nishimwe Naomi ari mu bagaragaje ko atewe ishema n’ababyeyi b’abamama bo mu muryango we abifuriza umunsi mwiza.
Ati: “Ku banyacyubahiro batagereranywa ba Mama bo mu muryango wacu, mwarakoze ku rukundo rwanyu rudashira, mwe imbaraga zanyu no kwigomwa byanyu, muri inkingi ikomeye mu buzima bwacu, kandi twishimira buri kimwe cyose mukora. Umunsi mwiza w’abamama.”
Si ababyeyi ndetse n’abakobwa gusa, kuko kuri uwo munsi na basaza babo barimo Irene Murindahabi bifurije ababyeyi babo umunsi mwiza, nubwo uwa Murindahabi aherutse kwitaba Imana.
Meddy na we ntiyatanzwe aho yashimiye umugore we kuba yarahinduye inzu yabo urugo.