Uko inzira yo kwibohora yagenze mu mboni za Tito Rutaremara
Sobanukirwa

Uko inzira yo kwibohora yagenze mu mboni za Tito Rutaremara

KAYITARE JEAN PAUL

December 23, 2024

Tito Rutaremara ni Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bye bwite.

Turasubira mu biganiro twagiranye mu nzira yo kwibohora. Kuki? turiyibutsa ibyo twaganiriyemo, turasobanura ibyo ducyeka ko bitumvikanye, turongeramo ibindi bitekerezo ducyeka ko bitari birimo.

Reka duhere ku nzira yo kwibohora, inzira yo kwibohora igira ibyiciro (phases) n’intambwe (steps) nyinshi inyuramo, inzira u Rwanda rwanyuzemo irimo ibyiciro byinshi.

Muri ibi byiciro twavuze hejuru torongeramo icyiciro cya 6 turimo cyo kwinjira muri revolisiyo y’iterambere rya Kane (fourth Industrial Revolution ‘Artificial Intelligence’) ni cyo cyiciro cy’icyerekezo 2050.

Mbere y’uko abanyarwanda bata icyizere cyo gutaha, habaye itsindwa rya burundu ry’inyenzi 1967.

Habaho kandi isenyuka ry’ishyaka rya UNAR ryahoraga rishishikariza impunzi gutaha.

Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyaribagiranye; Isi yose ihagarariwe na UN yarakibagiwe.

Afurika yose ihagarariwe na OAU yibagiwe ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda.

Ibihugu bikikije u Rwanda nka Tanzania, Congo (Zaïre), Burundi, Uganda byirengagije ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda.

U Rwanda rwo ntabwo rwigeze rwifuza ko impunzi zigaruka ahubwo rwoherezaga izindi mpunzi.

Iri jambo Abadaha rivuga iki? Mu ntambara y’Isi ya Kabiri mu 1945; Abadage ( Germany) barwana n’abandi banyaburayi, iyo abanyarwanda bashakaga kumenya amakuru y’aho intambara igeze batinyaga kuvuga ijambo Abadage ngo Ababiligi batabagwa nabi.

Noneho bagakoresha ijambo ‘Abadaha’ bakabazanya bati mbese abadaha bageze hehe?

Batinyaga kuvuga Abadage kugira ngo Ababiligi batabumva.

Ni nkuko Hitler bamwitaga ‘Hitimana’ bati: Hitimana ageze he ba bandi? (bashaka kuvuga ngo Hitler ageze he Ababiligi ?)

Intambara ya NRM (ya Museveni) yabaye hagati ya 1981 – 1986 (Kampala ifatwa) urubyiruko rw’abanyarwanda rwayigizemo uruhare runini cyane ndetse Major general Fred Rwigema, niwe wayoboye urugamba ari umuyobozi w’ingabo wungirije.

Gen Elly Tumwine wari umuyobozi w’ingabo yakomeretse bikomeye ku munsi wa mbere w’intambara; ajya kwivuza agaruka intambara yararangiye.

Ubwo rero Major General Fred Gisa Rwigema ni we wayoboye iyo ntambara yose.

Igihe gitaha tuzaganira uko RPF yavutse n’ibyayibanjirije.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA