Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ibinyoma biri mu bahuza ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ku ya 6 Mata 1994 na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe igihe kinini mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa.
Dr. Bizimana ahamya ko mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, hari ibimenyetso simusiga byerekanaga uburyo uyu wari Umukuru w’Igihugu yateguraga Jenoside, bikanemezwa na raporo zinyuranye z’Imiryango Mpuzamahanga.
Yabigarutseho mu kiganiro ‘Inkuru mu Makuru’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 05 Mata 2026.
Raporo yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International) mu kwezi kwa Gicurasi 1992, yerekana ko mu bantu bari bamaze kumenyekana ko bishwe na Habyarimana ahantu hatandukanye, Bugesera, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri, mu Mutara, Murambi (Ubu ni mu Karere ka Gatsibo), Byumba, Nasho n’ahandi barengaga 1000.
Yashimangiye ko uyu muryango Amnesty International wabaruye unagaragaza amazina y’abishwe na Perezida Habyarimana.
Ati: “Urwo rutonde rwaje no gusohorwa n’undi Muryango wo mu Bubiligi wayoborwaga na Gasana Ndoba, urumva turi mu kwezi kwa Gatanu 1992, hagaragajwe abantu barenga 1,000 bicwa, bishwe na Leta ya Habyarimana, indege [ya Habyarimana] yari itaragwa.”
Abo bantu bicwaga abenshi bari Abatutsi cyangwa Abahutu babaga bagaragaje ko hakenewe impinduka, demokarasi, amahoro, hakenewe ko Abanyarwanda bose babana mu mahoro kandi bafite uburenganzira bungana.
Ati: “Abo bahutu na bo yarabishe ni yo mpamvu nahereye kuri ba Siliviyo, ba Nyiramutarambirwa n’abo bandi, urwo ni urugero rumwe.”
Minisitiri Dr. Bizimana agaragaza ko indi raporo yakozwe muri Werurwe 1993 ku bufatanye bw’Imiryango Mpuzamahanga Itanu iyobowe n’Umufaransa witwa Jean Charbonnel, na yo yerekanye itegurwa rya Jenoside.
Iyo miryango yashyize hamwe, Leta y’u Rwanda iyemerera ko iza gukora iperereza. Iperereza ryakorewe muri Perefegitura Eshatu; Gisenyi, Ruhengeri n’igice cya Byumba dore ko zari zaranagaragajwe muri raporo za mbere.
Akomeza avuga ati: “Bakoze iperereza mu kwezi kwa Mutarama 1993, begeranya amakuru, raporo bayisohora mu kwezi kwa Werurwe 1993 ikozwe n’impuguke 10, berekana ko mu Rwanda hari umugambi wo kumaraho Abatutsi ko ndetse uwo mugambi watangiye gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro kandi ukorwa n’agatsiko kari ku rwego rwo hejuru rwa Leta ruyobowe na Perezida wa Repubulika n’umugore we.”
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko muri iyo raporo hagaragaramo amazina y’abo izo mpuguke zashoboye kumenya, harimo Perezida Habyarimana ubwe, umugore we Agatha Kanziga, Kabuga, Minisitiri Nzirorera, Cazmir Bizimungu, Perefe Zigiranyirazo, Nzabagerageza Charles. Ni naho havuye izina babise ‘Agatsiko k’abicanyi’.
Ibi kandi byanditswe n’Umubiligi Filip Reyntjens uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ko iyo Leta yicaga.
Imiryango Mpuzamahanga 5 yanerekanye ibyobo yashoboye kubona, harimo n’icyacukuwe mu yahoze ari Komini Kinigi, icyobo cyiciwemo Abatutsi b’Abagogwe, iyobowe na Burugumesitiri Thadée Gasana.
Amashusho y’ibyo byobo Imiryango Mpuzamahanga irayerekana muri raporo. Ibyobo byari muri Mukingo yayoborwaga na Kajelijeli Juvénal nabyo byerekanwa muri raporo yakozwe n’iyo miryango.
Kajelijeli yakoze Jenoside mu 1994 kuko yabihamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, rumuhanisha gufungwa imyaka 45.
Indi gihamya yagarutsweho na Minisitiri Dr. Bizimana igaragaza ko Perezida Habyiramana Juvénal yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko mu kwezi kwa Kanama 1993 haje intumwa z’impuguke zoherejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu ikorera i Génève mu Busuwisi, ziza kubona ko hari ikibazo.
Agira ati: “Zaraje zijya mu bice bitandukanye byo mu gihugu no mu bice byagenzurwaga na FPR-Inkotanyi, ariko ntibahasanze ubwicanyi, ubwicanyi babusanze mu gice cya Leta baranabyandika.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Habyarimana kuko mbere y’ihanurwa ry’indege hari ibimenyetso bigaragaza umugambi wo kurimbura Abatutsi kandi binashimangirwa na raporo zitandukanye zagaragajwe.