Uko JICA yahuje ubutwererane n’uburezi mu Karere ka Muhanga
Uburezi

Uko JICA yahuje ubutwererane n’uburezi mu Karere ka Muhanga

HABIMANA Eric

February 22, 2026

Umusaruro w’ubutwererane bw’u Buyapani n’u Rwanda ukomeje kugaragarira mu nzego zitandukanye kuva watangira mu mwaka wa 1962, by’umwihariko mu nzego zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi n’uburezi byakomeje gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rw’uburezi, Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere dukomeje kwishimira umusaruro w’ubwo butwererane bumazeigihe kinini, ariko bukaba bwishimirwa mu gihe Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) cyizihiza isabukuru y’imyaka 20 gikorera mu Rwanda.

Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru byabereye mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, ku Ishuri rya TTC Muhanga mu gikorwa cyahuje abayobozi, abanyeshuri, abarimu n’abafatanyabikorwa mu burezi, bashimira uruhare rw’iki kigo mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri y’u Rwanda.

Abanyeshuri biga muri TTC Muhanga bavuga ko ubumenyi bahabwa n’abakorerabushake ba JICA bubafasha cyane mu kwihangira imirimo no gutanga uburezi bujyanye n’igihe. Ibi babihuza n’uko amasomo yabo asigaye arimo imyuga n’ikoranabuhanga, bibafasha gutegura neza ejo hazaza mu mwuga w’ubwarimu.

Ikirezi Nadine, wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge, yavuze ko ubumenyi bahawe n’abakorerabushake bwatumye bashobora gukora ibintu batigeze bamenya mbere, birimo no gukora isabune.

Yagaragaje ko murandasi yihuta n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bahawe, byatumye ubushakashatsi bwabo bworoha, bityo bakabasha gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Ati: “Ubu dufite murandasi n’icyumba cy’ikoranabuhanga dukoreramo ubushakashatsi igihe cyose. Twanize imyuga nko gukora isabune, ibintu bizadufasha natwe mu gihe tuzaba twigisha abanyeshuri.”

Niyonkuru Elysa, wiga mu mwaka wa gatandatu, na we yemeza ko gahunda ya JICA yabahinduriye imyigire, cyane cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu masomo ya buri munsi.

Avuga ko telefone bahawe zibafasha mu bushakashatsi no kwagura ubumenyi, bityo nk’abarimu b’ejo hazaza bakazagira ubumenyi bwagutse.

Ati: “Ubumenyi twahawe buzadufasha no kubutanga ku banyeshuri tuzigisha. Ikindi twize n’imyuga ishobora kudufasha no kwibeshaho turangije amashuri.”

Umuyobozi wa JICA mu Rwanda Minako Shiotsuka, yavuze ko gukoresha abakorerabushake mu burezi ari imwe mu nzira iki kigo cyahisemo mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, cyane cyane mu mibare n’ikoranabuhanga.

Minako Shiotsuka uhagarariye JICA mu Rwanda

Yagaragaje ko mu myaka 20 ishize batangiye gukorera mu Rwanda ndetse na 60 ishize bakorana n´abakorerabushacye ku isi yose, ibikorwa byabo byageze no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Ati: “U Rwanda n’u Buyapani ni ibihugu bifitanye umubano wihariye. Mu myaka 20 tumaze dukorera hano, twabonye impinduka nziza mu burezi no mu mibereho y’abaturage, kandi turacyakomeza.”

Umulisa Elyse, umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, yagaragaje ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani wakomeje gukomera kuva mu 2005, JICA ifunguye ibiro mu Rwanda, ndetse ko ubufatanye bwagejeje igihugu ku ntambwe ifatika mu burezi n’iterambere.

Ati: “U Buyapani bwabaye inshuti ikomeye y’u Rwanda mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubufatanye bwacu bugaragara mu burezi, ubuhinzi n’ubuvuzi, kandi bukomeje gutanga umusaruro.”

Mu myaka umunani JICA imaze ikorana na TTC Muhanga, yubatse ibyumba by’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, itanga murandasi yihuta ndetse n’abakorerabushake bafasha abanyeshuri guhuza amasomo n’ikoranabuhanga.

Muri rusange, iki kigo kimaze gukorana n’abakorerabushake bagera kuri 400 mu Rwanda, gifasha abahinzi barenga ibihumbi 30 mu buhinzi bw’umuceri, icyayi n’ikawa, ndetse gitanga amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 740 mu gihugu.

Kuva cyatangira gukorera mu Rwanda mu 2005, JICA imaze no kohereza Abanyarwanda barenga 1000 mu Buyapani kwiyungura ubumenyi, barimo abarenga 10 bakora muri za kaminuza zo mu Rwanda, ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeje kubaka ubumenyi n’iterambere rirambye mu gihugu.

Uhagarariye JICA, Musenyeri wa EAR, n´uhagarariye MINAFFET bashyikiriza abanyeshuri ibihembo
Niyonkuru Elysa umunyeshuri wa TTC Muhanga
Visi Meya wa Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza Mugabo Gilbert, Musenyeri Bishop Rev Louis Pasteur Kabayiza, uhagarariye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda Seisuke Matsumura na Umulisa Elysee muri MINAFFET

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA