Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nkomezi Prosper yagaragaje umukoro w’amadini n’amatorero mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkomezi yatanze ubutumwa bw’icyo abona amadini n’amatorero yakagiye akora mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare rukomeye mu kwigisha ubumwe, urukundo, ndetse no gushishikariza abayoboke gusura inzibutso, gusoma, ubumwe n’ubwiyunge akaba ari bwo bwimakazwa kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”
Nkomezi Prosper mu ndirimbo ze zitandukanye akunda kwibanda ku butumwa buhumuriza abihebye, bwumvikanisha ko uko byaba bibi kwose Imana iba ihari kugira ngo ibatabare.
Mu ndirimbo zihumuriza harimo Urarinzwe, Humura, Ibasha n’izindi.