Uko Polisi y’u Rwanda yaraye yitwaye muri ‘UAE SWAT Challenge’
umutekano

Uko Polisi y’u Rwanda yaraye yitwaye muri ‘UAE SWAT Challenge’

Imvaho Nshya

February 3, 2025

Polisi y’u Rwanda yaraye yitwaye neza ku munsi wa kabiri w’irushanwa rihuza imitwe y’abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano (SWAT Challenge) ribera mu kigo cy’amahugurwa cy’ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ni ku nshuro ya kane Polisi y’u Rwanda ihagarariwe muri iryo rushanwa ribaye ku nshuro ya 6 kuva ryatangira mu mwaka wa 2019, iyi nshuro ikaba yaratangiye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025.

Polisi y’u Rwanda ihagarariwe n’amakipe abiri mu makipe 103 ahagarariye inzego z’umutekano mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi, muri iryo rushanwa rimara iminsi itanu.

Aya makipe aragaragaza ubumenyi bwihariye mu myitozo itandukanye hagendewe ku bushobozi bw’umubiri, imbaraga no gukoresha igihe gito gishoboka cy’ubutabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, kunyura mu nzira z’inzitane no kumasha, hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano.

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare ari na wo munsi wa kabiri w’irushanwa,  Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaraye ku mwanya wa 8 mu makipe yose uko ari 103 n’amanota 183.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda iri ku mwanya wa 11 n’amanota 169, mu gihe ikipe yo mu gihugu cy’u Bushinwa ari yo iyoboye urutonde n’amanota 200.

Mu mwaka ushize wa 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda nizo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya Kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.

Iri rushanwa ribera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri uyu mwaka wa 2025, ribaye nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa rya EAPCCO SWAT Challenge ku nshuro ya mbere ryaberaga mu Rwanda hagati ya 29-30 Mutarama,  mu gihe cy’inteko rusange ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 14.

Aya marushanwa ategurwa na Polisi ya Dubai abonwa nk’amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwa Polisi z’ibihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu byo barushanwamo harimo ubuhanga mu gutegura ibikorwa, kumashana intego no gukorera hamwe, ababaye indashyikirwa bakaba bashimirwa ndetse bakaba n’intangarugero ku bandi.

Ni amarushanwa akorwa mu byiciro bitanu bigamije kugaragaza ukwihangana n’umurava by’abitabiriye ayo marushanwa kandi bikagaragaza isura y’ubudashyikirwa bw’igihugu bahagarariye mu bikorwa bya Polisi.

Nanone kandi ayo marushanwa afatwa nk’amahirwe yo guhuza impuguke mu gucunga umutekano ku Isi, bagasangira ingamba, ubunararibonye ndetse n’ubumenyi cyangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho mu gucunga umutekano.

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2019, akomoka ku yandi mpuzamahanga yatangiye mu mwaka wa 2004 yiswe ‘Original SWAT World Challenge’ akaba abera ahitwa Little Rock muri Leta ya Arkansas ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Intego nyamukuru y’aya marushanwa ni ukorohereza ibihugu guhererekanya ubumenyi n’ibitekerezo bigamije kunoza imicungire y’umutekano ndetse no kwimakaza ihererekanywa ry’ubumenyi bwo kurwego rwo hejuru, gukoresha imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri mu buryo bw’umwuga.

Iri ni rimwe mu matsinda abiri yahagarariye Polisi y’u Rwanda

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA