Umuhanzi Safi Madiba wanamenyekanye mu itsinda rya Urban Boys ryakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda yahishuye uko akigera mu gihugu cya Canada, yagize uburwayi bw’agahinda gakabije kuko byahuriranye n’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19.
Madiba yagiye muri Canada nyuma yo gushyingiranywa na Judith Niyonizera mu 2017, icyakora umwaka wa 2020 wasize batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube MIE, Safi yagaragaje imbogamizi yahuye na zo akigera muri icyo gihugu.
Yabajijwe niba kuva yagera muri Canada yaba yarigeze kurwara indwara y’agahinda gakabije (depression) asubiza ko byigeze kubaho gusa bimusigira isomo.
Yagize ati : “ Nko mu myaka ibiri ya mbere 2020, 2021, nta nubwo nari nzi uko iyo ndwara imera ariko nabajije umuntu arambwira ati ni uko iba imeze, nkigera ahangaha [Canada] Covid-19 yahise iza barafunga ahantu hose.”
Yongeraho ati : “ Ibaze nyuma y’ibyumweru bibiri gusa mpageze bagafunga ibintu byose umwaka ugashira, icyo gihe nashatse n’indege insubiza mu Rwanda ndayibura, navugana n’abantu mu Rwanda bakambwira ngo hano abantu barajya gufata ibyo kurya ku Mirenge none wowe ngo wabuze uko ujya muri siporo.”
Safi akomeza avuga ko ari bwo bwa mbere yabonye ko amafaranga atari byo byishimo kuko ushobora kuba uyafite ariko hari ibindi bintu by’ingenzi ubura kandi ibintu byose bishingira ku kunyurwa.
Urukundo rwa Safi rutera abandi guhirwa
Agaruka ku bijyanye n’ubuzima bw’urukundo bwe n’urushako Safi yabajijwe impamvu abo batandukanye bahita bahirwa n’ingo we akaba akiri aho, mu rwenya rwinshi avuga ko atera umutwe mwiza.
Ati: “Reka ntere abana amashaba nshuti yanjye […] atajyanye na njye agakomezanya na murumuna wanjye cyangwa mukuru wanjye bitwaye iki?.
Kuba utahuza n’umuntu umwe agafata inzira ye n’undi agafata iye ntibivuze ko harimo udashobotse, narabyize ndabimenya gutandukana umwe akagenda asebya mugenzi we navuga ko ari ubwana, ubujiji cyangwa ubugome.”
Safi Madiba yakundanyeho na Butera Knowless baza gutandukana, nyuma yaho Butera ashyingirwa na Producer Clement.
Safi na we aza gushyingiranwa na Niyonizera Judith mu 2017 baza gutandukana mu 2020. Niyonizera yaje gushyingiranwana na King Dust muri Gicurasi 2025. Kugeza ubu Safi nta mukunzi uzwi afite.
Uwo muhanzi yatangaje ko yagiye abona ibitangaza by’Imana kenshi mu buzima ari na yo mpamvu yahimbye indirimbo yise Holly Father aherutse gusohora.
