Umuhanzi Yvanny Mpano yakeje mugenzi we The Ben, agaragaza ko amufata nk’umuhanzi yigiyeho byinshi kandi mu rugendo rw’umuziki cyane ko we ataciye muri korari nk’abandi bahanzi mu ntangiriro z’umuziki we.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda mu ijoro ry’itariki 25 Mutarama 2026, ubwo yari abajijwe ku buryo aramutse akoze ubukwe umuhanzi nyarwanda yakwifuza ko amuririmbira.
Mpano yagize ati: “Umuhanzi nakwifuza ko andirimbira mu bukwe ni The Ben,ari mu barimu banjye. Nagiye ngira abarimu nigiyeho umuziki, indirimbo z’Igifaransa narazumvaga numvise ba Kidumu, nakuze numva Ben, njye sinideze ndirimba muri korale.”
Mpano avuga ko mu myaka 15 amaze mu muziki yishimira byinshi umaze kumugezaho birimo kumuha amafaranga n’abantu.
Ati: “Mu myaka 15 ishize ndi mu muziki nishimira ibyo wangejejeho harimo abantu, amahorwe y’ibiraka n’amafaranga kuko umuziki ni wo untunze kandi untungiye n’abanjye.”
Agaruka ku ndirimbo yise ‘indani’ yitabajemo Riderman avuga ko impamvu yahisemo kuyikorana n’uwo muraperi uri mu bakunzwe, Mpano yasobanuye ko byatewe nuko we n’itsinda rye bamuhurijeho.
Ati: “Njye n’itsinda dukorana twatekereje umuntu wayijyamo twese tumuhurizaho, mwegereye nsanga arumvikana kandi ntiyangoye ahubwo hari uburyo umuntu nk’uriya aba yifuza ibintu byiza nanjye rero narabyubahirije.”
Indirimbo ‘Indani’ Yvanny Mpano yafatanyije na Riderman imaze iminsi itatu hanzi imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 10 by’abayirebye.
Uretse iyo nndirimbo Yvanny Mpano azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umuhigi, Amateka, Nyuma yawe, Ndabigukundira, C’est la vie yafatanyije na Social Mula n’izindi.
