Uko imyaka ihinduka ni ko ihindukana n’ibintu byinshi ariko ikitazigera gihinduka mu mateka ya muntu ni ubushake bwo kwiga no gushaka kumenya kubera ko abantu baba bashaka guhora baharanira kumenya ibishya no kurushao kunoza ibyo basanganywe.
Ndi umwe mu bana b’u Rwanda bagize amahirwe yo kwiga amashuri abanza nkaba ngiye no kwinjira mu mwaka usoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho mu isakazamakuru (Multimedia).
Uko imyaka yagiye ihita, nagiye ndushaho gusobanukirwa n’uko ku ishuri umuntu atahigira gusa ubumenyi ahubwo ahigira n’uburyo bwo kubaho bushobora kumufasha no mu buzima busanzwe.
Kimwe muri ibyo nize nizera ko bizakomeza kumfasha no hanze y’ishuri, ni ukumenya gukoresha igihe cyanjye neza, kubera ko amasaha yo ku ishuri aba agabanyije mu byiciro ku buryo nta mwanya usigara mu buzima bw’umunyeshuri udafite icyo wagenewe.
Nubwo hari abanyeshuri biga bataha, ariko kwiga mba mu kigo byatumye ndushaho gusobanukirwa n’agaciro ko gukorera mu gihe gipanzwe neza ku buryo n’iyo uvuye ku murongo wigenzura ukamenya aho intege nke mu kwiga akenshi zituruka.
Ubusanzwe, abanyeshuri biga amezi icyenda muri 12 agize umwaka, muri ayo mezi bakagiramo ikiruhuko cy’amezi atatu, baruhuka mu byiciro bitandukanye kuri buri gihembwe.
Igihembwe cya mbere kiba kigizwe n’amezi ane, akenshi kikaba kiva muri Nzeri kugeza mu kwezi k’Ukuboza. Iki gihembwe abanyeshuri bagira ikiruhuko cy’ibyumweru 2. Iki kiruhuko ubusanzwe kiba kigamije kumyidagaduro y’abanyeshuri aho abanyeshuri basozana umwaka n’umuryango wabo.
Igihembwe cya kabiri kiba kigizwe n’amezi 3, kuva muri Mutarama kugeza Werurwe, na bwo hakaba habamo ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri. Muri icyo kiruhuko ni ho haberamo umunsi wa Pasika ndetse hakabamo n’Icyumweru cy’Icyunamo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo kiruhuko ni ho turushaho gusobanukirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inkomoko yayo, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko Abanyarwanda bakomeje kwiyubaka.
Igihembwe cya gatatu na cyo kigizwe n’ameziabiri ahera muri Gicurasi kugeza muri Kanama, gikurikirwa n’ibiruhuko bimara amezi abiri mu gufasha abanyeshuri kongera kumarana umwanya munini n’ababyeyi babafasha mu mirimo n’ibindi bikorwa bihuza umuryango.
Uko ibyo bihe bitegurwa kandi bikubahiriza bintera kwibaza byinshi ku musaruro ubuzima bw’umuntu bwagira na we aramutse yihaye gahunda kandiakayikurikiza uko yakabaye.
Ntibigarukira ku buryo umwaka uba uteguwe kandi wubahirizwa gusa, ahubwo n’icyumweru kiba kigabanyijwemo uko gikoreshwa ndetse n’umunsi bikaba uko.
Abanyeshuri biga iminsi 5 muri buri Cyumweru, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ubundi ku wa Gatandatu no ku Cyumwerum ikaba iminsi y’ikiruhuko, gusubiramo amasomo n’amasuku, ishobora kubonekamo amasomo n’ibindi bikorwa bidasanzwe.
Mu mirimo dukora, harimo kumesa imyenda y’ishuri, gusukura ikigo no kuruhuka muri rusange.
Ku rundi ruhande, umunsi w’umunyeshuri utangira butaracya, akaba afite amasaha azindukira bwogero, akisiga amavuta akanambara mu minota yagenwe, akajya gusubiramo amasomo mu gihe cy’isaha no gutegura gahunda y’uko amasomo aza kuba ateye.
Nyuma yo gufata ibyo kurya bya mugitondo, buri saha yose ikurikira iba ari isomo guhera saa mbiri kugeza saa yine. Uretse akaruhuko k’iminota 20 kazamo hagati, ubundi amasomo agakomeza kugeza saa sita n’iminota 15-20.
Hakurikiraho igihe cyo gufata amafunguro ya kumanywa kigeza saa saba zuzuye cyangwa saa saba n’igice.
Abanyeshuri baba bagomba gusubira mu ishuri mbere ya saa munani, na bwo bakongera kwiga amasaha ane kugeza saa kumi n’imwe, abataha hanze bagataha, ababa mu kigo bagasubira mu macumbi yabo bakaruhuka kugeza saa kumi n’ebyiri.
Muri uwo mugoroba tujya gusubira mu masomo (etude), mu gihe cy’amasaha abiri n’igice mbrere yo kujya gufata amafunguro, ariko hari n’aho babanza gufata amafunguro bakabona gusubiramo amasomo.
Saa tatu n’igice, ni amasaha yo kujya mu macumbi bakaryama kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo ari na bwo undi munsi uba utangiye.
Tugira ababyeyi basimbura abo twasize imuhira
Ikindi gikomeye nigiye ku ishuri, ni uko nta muryango ushobora kubaho neza utagira ubuyobozi, kuko iyo tutubahirije gahunda tugira abaduhwitura biyongeraho n’ababyeyi bakora inshingano z’abo twasize imuhira.
Ku ishuri abanyeshuri bagira ababyeyi, babafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, twita ‘Metron’ ushinzwe abanyeshuri n’abakobwa na ‘Petron’ ushinzwe abanyeshuri b’abahungu.
Aba babyeyi babafasha mu mibereho yabo ya buri munsi harimo kubabyutsa, ndetse no kubafasha mu bibazo bitandukanye. Hagati aho, abanyeshuri bagira amacumbi atandukanye.
Abakobwa bagira amacumbi ukwabo ari byo twita [dormitory] ndetse n’abahungu bakagira amacumbi ayabo. Twese tugira imyidagaduro itandukanye harimo umupira w’amaguru (football), Handball, Basketball, ndetse n’indi mikino itandukanye.
Andi masomo aremereye nakuye ku ishuri atandukanye n’uburezi busanzwe ni ayo kubana n’abantu bafite imyumvire, imibereh n’imico itandukanye kandi mwese mugahurira mu mibereho imwe n’amabwiriza ngengamyitwarire bias kuri bose.
Nubwo hanze birashoboka ko twakomeza kubaho mu buryo busa, ariko kwisanisha n’ubuzima muntu arimo nta cyiciro cy’ubuzima bidakoramo.
Iyi nkuru yanditswe na Cishahayo Asna, Umunyeshuri ugiye kwinjira mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.