Uko yacurujwe muri Aziya aho yajyanwe yizezwa akazi
Imibereho

Uko yacurujwe muri Aziya aho yajyanwe yizezwa akazi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 6, 2026

Uwatangiye ubuhamya ku icuruzwa ry’abantu mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, yagaragaje uko yagurishijwe muri Aziya yijejwe kubona akazi keza, ariko nyuma asanga yaragurishijwe, nta burenganzira na bumwe afite.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bwateguwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi,ku wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026 hari hatahiwe Umurenge wa Nkombo, ahatangiwe ubuhamya bw’uwabeshywe akazi mu bihugu bya Aziya akisanga acuruzwa.

Mukangarambe Adèle (izina ryahinduwe), ni umwe mu banyarwandakazi bisanze mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya bacuruzwa, bakoreshwa imirimo y’uburetwa, nyamara yari yakuwe mu Rwanda, ahamagawe  n’uwiyitaga inshuti ye ngo iba muri Kenya, bahuriye ku mbuga nkoranyambaga (Facebook) n’ubu atarabona mu maso.

Mukangarambe Adèle uvuga ko yashowe muri iryo curuzwa ari mukuru, afite umugabo n’abana, bari babanje kubaho neza mbere kubera akazi keza n’umugabo we bari bafite, abana biga mu mashuri ahenze, ubuzima buryoshye, bombi baje kubura akazi, ubuzima burahinduka.

Muri iryo hinduka ry’ubuzima umugabo byamunaniye kubyihanganira amutana abana arigendera.

Abonye bimuyoboye ajya iwabo, ubuzima bukomeza kuba bubi cyane, ari ho yashukiwe n’uwo wiyitaga inshuti ye ngo yo muri Kenya, imwizeza akazi.

Ati: “Kubwira akazi uwakubititse atyo murumva ko ntari gutindiganya, uwakanyizezaga angaragariza ko ari umuntu mwiza w’impuhwe, w’urukundo rwinshi. Naramwifunguriye wese numva ari umuntu ntazi ko ari inyamaswa muntu. Iby’icuruzwa ry’abantu sinari ndizi, sinari nzi ko umuntu yacuruzwa.”

Yongeyeho ati: “Nahindutse igicuruzwa ndi umugore ufite abana n’umugabo. Ntawe bitageraho, waba warize, utarize, imyaka yose waba ufite, ariko bakibanda cyane ku bakiri bato, bakirangiza amashuri, bafite imbaraga,kuko baba bazi ko ari bo bafite ishyushyu ry’amafaranga banashukika vuba.”

Yavuze ko abakora ubu bugome babukorana amayeri menshi, uwo bayakorera ntarabukwe, babanza gukurikirana amakuru ye bakoresheje abayazi neza, hanyuma bakamusaba ifoto ye ndende bazereka abo bazamucuruzaho, bakanamusaba kugira ibanga. Hari abo baha amatike ngo abageza aho bahurira.

Avuga ko muri iki gihe aho baboneye ko amayeri yabo agenda atahurwa, basaba umuntu kwishakira itike, bamubeshya akazi keza, buruse y’ishuri n’ibindi byiza byamukurura, bituma abuza ababyeyi be amahoro bagatanga n’utwo bafite twose ngo umwana atavutswa ibyo byiza, ari ukumubeshya.

Mu buhamya burebure bw’akaga yahuye na ko muri ubwo bucakara, Mukangarambe akomeza avuga ko yageze muri Kenya, uwamwizezaga akazi aramubura, asanganirwa ahubwo n’umusore wamusangishije abandi bakobwa, abagore n’abasore bari barazanywe mu icuruzwa nk’uko, arahatesekera.

Ati: “Hashize iminsi mike tujyanwa mu gihugu cyo muri Aziya, ahakorerwa ubugome bukomeye, aho abantu basambanywa k’inyamaswa, bamwe bagasambanywa n’imbwa. Bamwe bakurizamo ihungabana rikomeye. Hari abahapfira, abandi kuhikura bikanga bakazahatera icyanga cy’ubuzima.”

Avuga ko yahageze agakoreshwa imirimo y’uburetwa, nta burenganzira na buke afite, atakinibuka ko Igihugu cye umunezero n’abana be bibaho, akora adahembwa, kugeza ubwo yagize amahirwe ubuyobozi bw’u Rwanda bukahamukura, bukamuhumuriza, agakira iryo hungabana, akaba ari yo mpamvu abasha gutanga ubu buhamya kuko hari abatabibasha.

Yasabye cyane cyane urubyiruko kwitonda, ugize icyo abizeza hanze y’Igihugu bagashishoza, bakagisha inama, bakirinda kubihisha ababyeyi babo n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zibegereye, ngo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba.

Ahereye kuri ubu buhamya, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rusizi SSP Karigire Gaston, yavuze ko ku Nkombo hari abakora icuruzwa ry’abantu batazi ko ari ryo bakora, aho hari ababashuka ngo barabaha amafaranga babashakire abo bajya guha akazi mu gihugu cy’abaturanyi, akenshi babajyanye mu mitwe y’iterabwoba n’ahandi habi.

Ati: “Mujye mwitonda cyane, mushishoze kuko kwishimira amadolari baguha, ntumenye abo bagusabye aho babajyanye n’icyo bagiye kubakoresha, si byo.”

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abanyenkombo, bavuga ko batari bazi ko n’abantu bacuruzwa.

Feza Suzanne w’imyaka 64, ufite abana 8, yagize ati: “Barakoze ku biganiro byiza n’ubu buhamya. Najyaga numva kuri radiyo ngo abantu baracuruzwa, nkibaza uburyo umuntu acuruzwa bikanyobera. Nyuma y’ibi nta wanshukira umwana ngo mwemerere. Mbonye hari ibidafututse nakwihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko ndasobanukiwe.”

Dufiteyesu Samuel w’imyaka 18 yagize ati: “Menye ibyo ntari nzi ku icuruzwa ry’abantu. Niga imyuga, numvaga uwampamagara wese ajya kumpa akazi nagenda, gapfa kuba ari akazi. Mpinduye imyumvire na bagenzi banjye ndabibabwira, ntihazagire uwemera umushuka ngo amujyanye hanze amubeshya ubukungu n’ibindi bitangaza.”

Ntirenganya Jean Claude, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibyaha muri RIB, yavuze ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane kuko n’i Rusizi ababeshywa ngo bajyanywe mu bihugu by’abaturanyi n’ibya kure bizezwa ibitangaza bahari.

Ati: “Ni ikibazo gihangayikishije igihugu cyane, n’aha Rusizi, nk’Akarere kari ku mupaka w’ibihugu 2 ntikabura ibibazo nk’ibyo by’ababeshywa imibereho myiza hanze bakisanga mu mitwe y’iterabwoba n’ahandi, akaba ari yo mpamvu abaturage bagomba kubimenya bigahagurukirwa.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel, yasabye abawutuye, nk’Umurenge w’Ikirwa, ushobora kuba inzira ya rwihishwa y’ibi byaha, kuba maso, bakabitahura hakiri kare bakanabitangira amakuru yihuse.

Nkombo ubaye umurenge wa 4 ukorewemo ubu bukangurambaga muri iki cyumweru,nyuma ya Rwimbogo, Bugarama na Mururu.

Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibyaha muri RIB avuga ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gihangayikishije cyane
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston avuga ko muri ako Karere hari abakora icuruzwa ry’abantu batabizi
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nkombo bavuga ko batiyumvishaga uburyo umuntu acuruzwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA