Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza, yatangaje ko amasezerano ku mugambi w’amahoro kuri Ukraine uri hafi, nyuma y’inama yagiranye na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakiriye muri Florida, ariko ikibazo cy’agace ka Donbass kikiri ingorabahizi.
Donbass ni agace kangana na kilometero kare 55 000, gaherereye mu burasirazuba bwa Ukraine kagahana imbibi n’u Burusiya, kakaba ari ikibaya kinini cy’inganda, gikungahaye ku makara n’amabuye y’agaciro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu rugo rwe i Florida, Perezida Donald Trump ari kumwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko hari intambwe yatewe mu guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya mu gihe yahuraga na mugenzi we wa Ukraine, ubwo bemeraga ko hari ingingo imwe cyangwa ebyiri zi zikibangamye.
Perezida wa Amerika kandi yemeye ko ibibazo by’imbibi bitarakemuka.
Yongeyeho ati: “Turimo gusa n’abegerana, tukaganira cyane, turegera amasezerano kuri Donbass.”
Trump yashimangiye ko imyanzuro y’ibiganiro ku masezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishobora kumenyekana mu byumweru biri imbere.
Ati: “Ndatekereza ko mu byumweru bike biri imbere, tuzamenya mu buryo bumwe cyangwa ubundi niba ibiganiro byaragenze neza, nubwo ibiganiro byagoranye cyane.”
Abajijwe ku ruzinduko rushobora kubera muri Ukraine, Trump ntiyazuyaje, yagize ati: “Nateguye kujyayo ndetse mbivugira imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yabo. Nta tariki ntarengwa, uretse guhagarika intambara.”
Mu gihe Volodymyr Zelensky yatangaje ko habayeho amasezerano atanga ubwishingizi ku mutekano wa Ukraine nk’igice cy’umugambi w’amahoro n’u Burusiya. Trump yaritonze cyane, avuga ko ikibazo cyakemutse kuri 95%.”
Yavuze kandi ko yiteze ko Abanyaburayi bazafata igice kinini cyo kwishingira umutekano, bashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bisanzwe iyo avuga ku kibazo cya Ukraine, Perezida Trump yavuze ko afite icyizere, gusa nta bisobanuro bifatika yatanze ku iterambere yavuze rimaze kugerwaho muri ibyo biganiro.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ikibazo cya Donbass batakivugaho rumwe kikiri ingorabahizi.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, ibiganiro bijyanye n’umugambi w’amahoro biragoye, cyane cyane ku kibazo cya Donbass, gikomeje kuba kimwe mu ngingo z’ingenzi zitavugwaho rumwe.”
Yongeyeho ati: “Tugomba kubaha amategeko yacu n’abaturage bacu ku bijyanye n’imicungire y’ubusugire bw’igihugu dutegeka. Ni yo mpamvu Perezida Trump avuga ko ari ikibazo kigoye. Dufite igitekerezo gitandukanye cyane n’u Burusiya kuri iyi ngingo.”
Perezida wa Ukraine yongeye kwemeza ko icyemezo icyo ari cyo cyose cy’ingenzi ku gihugu kizagomba guca muri kamarampaka cyangwa se kikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
