Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye 2  binateza ibura ry’amashanyarazi
Mu Mahanga

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye 2 binateza ibura ry’amashanyarazi

NYIRANEZA JUDITH

December 23, 2025

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, muri Ukraine hapfye abantu babiri bahitanywe n’ibitero by’u Burusiya ndetse byangije ibikorwa remezo by’ingufu ku buryo uduce twinshi twabuze amashanyarazi.

Nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky abivuga, mu murwa mukuru Kiev, uturere 13 tw’igihugu twavogerewe n’indege zitagira abapilote zisaga 650 na misile 30, ku buryo urusaku rw’izo ndege rwamaze amasaha arenga ane.

Ibitero bya Moscou byakomeje ubutitsa, byahitanye abantu babiri bantu babiri, abandi benshi barakomereka kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza, muri Ukraine, mu bitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu, bituma amashanyarazi yongera kubura.

Umuntu umwe yishwe mu karere ka Kiev n’undi mu Karere ka Khmelnytsky mu burengerazuba, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace, ndetse bongeyeho ko abantu barenga icumi, barimo abana, bakomeretse mu gihugu hose.

Minisitiri w’Ingufu nk’uko yabitangaje kuri telegaramu, yagize ati: “U Burusiya bwongeye kwibasira ibikorwa remezo byacu by’ingufu. Kubera iyo mpamvu, amashanyarazi yabuze mu turere twinshi twa Ukraine.”

Minisitiri w’Intebe Loulia Svyrydenko na we yabitangaje kuri Telegram agira ati: “Ibikorwa remezo by’ingufu biri mu turere tw’iburengerazuba bwa Ukraine ni byo byibasiwe cyane.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, kuri X, Igisirikare cya Polonye cyatangaje ko hashyizwe abasirikare bayo mu kirere hagamijwe kwirinda ko ibitero by’u Burusiya ku butaka bwa Ukraine, uburyo bukunze gukoreshwa iyo ibisasu byibasira uturere tw’iburengerazuba hafi y’umupaka wa Polonye.

Abanya-Ukraine baje mu bikorwa by’ubutabazi mu nzu yo guturamo i Kiev, yangijwe na drone y’u Burusiya kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA