Nyuma yuko u Burusiya burashe muri Ukraine mu gace gace ka Kiev, ingo zisaga miliyoni ziri mu kizima nta mashanyarazi zifite.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo kigenga DTEK Gikora mu by’ingufu cyo muri Ukraine, kuri uyu wa Gatandatu, ingo zisaga miliyoni nta mashanyarazi zifite mu mujyi wa Kiez, muri Ukraine bitewe nuko u Burusiya bwagabyeyo ibitero bikomeye bikangiza ibikorwa remezo by’ingufu.
Icyo kigo kibinyujije kuri Telegaramu cyagize kiti: “Igitero cya mbere cyashyize mu kizima abantu basaga 700 000 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025 mu murwa mukuru Kiev n’abandi 400 000 batuye mu nkengezo zaho.”
Cyatangaje ibi mu gihe cyari kirimo kugerageza kureba uko cyakongera kugarura umuriro.
U Burusiya buvuga ko bwafashe imijyi ya Myrnograd n’uwa Gouliaïpolé iherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, mu gihe kandi hari hateganyijwe ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aganira n’uwa Ukraine Zelensky muri Amerika ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025.