Ukraine: U Burusiya bwagabye igitero simusiga ku bikorwa remezo by’ingufu
Mu Mahanga

Ukraine: U Burusiya bwagabye igitero simusiga ku bikorwa remezo by’ingufu

NYIRANEZA JUDITH

November 25, 2025

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, u Burusiya bwagabye ibitero simusiga byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine mu murwa mukuru wayo Kiev nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi.

U Burusiya bwatangaje ko byahitanye abantu batatu mu majyepfo ya Ukraine.

Ibyo bitero bishya bya misile n’indege zitagira abapilote, byakajije umurego mu gitondo cya kare cyo ku wa 25 Ugushyingo, bibaye mu gihe u Burusiya, bwavuze ko buzongera ibitero niba Kiev itemeye gahunda ya Perezida wa Amerika Donald Trump yo guhagarika intambara, bwateye utwatsi icyifuzo cy’u Burayi cyo kurwanya iyo gahunda ku wa 24 Ugushyingo, bubona ko ifitiye inyungu bwite Amerika.

Minisiteri y’ingufu ya Ukraine, kuri telegaramu yavuze ko mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri u Burusiya bwagabye igitero ku ngomero z’amashanyarazi.

Yagize iti: “Igitero gikomeye cy’umwanzi cyagabwe ku bikorwa remezo by’ingufu, muri iki gihe cyegereje itumba.

U Burusiya bwagiye bugaba ibitero ku nganda z’amashanyarazi za Ukraine kuva bwatangira kugaba ibitero mu 2022, bigatuma amashanyarazi akomeza kubura.

Muri uyu mwaka, ibitero byarakomeye kandi binagabwa no ku nganda za gaze.”

Mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ugushyingo, igitero cy’indege cya Ukraine cyahitanye abantu batatu kinakomeretsa umunani i Taganrog, ku Nyanja ya Azov, nk’uko byatangajwe kuri telegaramu na Meya w’umujyi, Svetlana Kambulova.

Kiev, ku ruhande rwayo, nayo ihora yibasira ububiko bwa peteroli, inganda zitunganya peteroli, n’ibindi bikorwa remezo mu Burusiya.

Abayobozi bo mu gace ka Krasnodar mu Burusiya, ku Nyanja Yirabura, na bo bavuze ko hari igitero kinini cy’indege cya Ukraine cyagabwe ku mijyi myinshi.

Guverineri w’Akarere ka Krasnodar, Veniamin Kondratiev kuri Telegram, yagize ati: “Mu ijoro ryakeye, akarere ka Krasnodar kagabweho igitero gikomeye cyane cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kyiv. Abaturage batandatu bo muri ako karere bakomeretse, nibura inzu 20 mu turere dutanu zangiritse.”

Yongeyeho ati: “Hari indege zitagira abapilote n’ibisasu by’intambara by’umwanzi biri mu kirere, hakaba hari ikibazo cy’uko hashobora kubaho ibisasu bya misile n’ibisasu bya Kinzhal.”

Yavuze ko ibikoresho byo kurinda ikirere byatangiye gukora kandi bihari mu guhangana n’umwanzi, nk’uko yabitangaje, asaba abaturage kuguma mu macumbi.

Havumbuwe ibisasu byinshi n’ibitero bya drone, mu gihe ibisasu byinshi byarashwe hejuru y’umurwa mukuru. Meya wa Kiev Vitaly Klitschko yavuze ko amazi n’amashanyarazi byahungabanye mu murwa mukuru.

Ikigo cy’itangazamakuru cya TASS cyatangaje ko umujyanama wa Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, Yuri Ushakov, yavuze ko babangamiwe na gahunda ya Perezida Trump.

 Ati: “Twamenye gahunda y’u Burayi, mbere na mbere, idasobanutse neza kandi itubangamiye.”

Ibiganiro hagati y’Abanya- Ukraine, Abanyamerika, n’Abanyaburayi byateraniye i Genève ku ya 23 Ugushyingo, bishingiye ku mugambi watanzwe na Perezida wa Amerika, wakiriwe neza na Moscou, gahunda irimo kwegurira Moscou aho yafashe ubutaka bwa Ukraine. Hagati aho ubusugire bwa Ukraine bukomeje kuba ingingo y’ingenzi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA