Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yayirashishije misile zirasa kure zo mu bwoko bwa ATACMS nubwo ibitero byose byaburijwemo, bituma u Burusiya bufata umwanzuro wo kwihorera bukoresheje intwaro kirimbuzi.
Izo ntwaro Ukraine yazihawe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse ku wa 17 Ukwakira ihita itanga uburenganzira bwo kuzikoresha mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.
Gukoresha izo misile u Burusiya bubifata nko kurenga umurongo utukura ndetse bikaba bigiye gutuma intambara ihindura isura bugakoresha intwaro kirimbuzi.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ibyo bisasu byashwanyukiye mu kirere bitaritura mu gace ka Bryansk kiri mu burengerazuba bw’iki gihugu, nyuma gato Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bihita bitangaza ko hagiye gukoreshwa intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kwihorera kuri icyo gitero bagabweho n’ibihugu by’amahanga.
Ingabo za Ukraine zarashe misile zirindwi za “ballistique,” nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangaje ko eshanu muri zo zashwanyagujwe, izindi zikaburizwamo.
Yagize iti: “Dushingiye ku makuru agaragara, misile za ‘ATACMS’ zakorewe muri Amerika ni zo zakoreshejwe.” Utuvungukira twa ATACMS twaguye ku butaka bw’ikigo cy’ingabo mu gace ka Bryansk, bituma hatangira kugurumana ariko hahise hazimywa.”
Minisiteri y’Ingabo yavuze ibi nyuma y’aho Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Dmitry Peskov, abwiye abanyamauru ko Perezida Putin kuri uyu wa Kabiri yasinye yemeza ko bagiye gukoresha intwaro kirimbuzi zibemerera kurasa ibihugu byo mu Burengerazuba bidafite intwaro.
Ibyavuzwe na Peskov byaje bikurikira ibyo abayobozi batatu bakomeye b’Abanyamerika bemereye ABC News ko Perezida Joe Biden yemeye ko Ukraine ikoresha ibisasu kirimbuzi ihawe n’ingabo z’Amerika bya ATACMS kugira ngo ibashe kurasa muri Kursk mu Burusiya.
Kugeza ubu ntacyo Ukraine iratangaza kuri iki cyemezo cy’u Burusiya ndetse na Amerika ntiragira impinduka itangaza zijyane no kubuza Ukraine gukoresha izo ntwaro.
Intambara ikomeje gufata indi ntera ndetse Amerika yatangaje ko kugeza ubu u Burusiya bufite ingabo zigera ku 10 000 zaje kubufasha ziturutse muri Koreya ya Ruguru biteganyijwe ko bazahita boherezwa ku rugamba.
Mu cyumweru gishize ni bwo u Bushinwa bwavuguruye itegeko rijyanye no gukoresha intwaro kirimbuzi, gusa kuba Amerika yahise yemerera Ukraine kuzirashisha u Burusiya byarakaje Putin ahita arisinya igitaraganya ndetse yerura ko agiye kuzikoresha yihimura ku mwanzi.
Madigi
November 19, 2024 at 7:15 pmIbibintu Ikirene Ikoze Ishutswe Na Amerika Ikirene Irabyicuza Kuko Uburusiya Bwemeje Gukoresha Imwaro Kirimbuzi Esenibazikoresha Merika Irabyifatamo Ite ? Nyamaze Amerika Nayo Ibibintu Nayo Irabyicuza .
Gasongo
November 19, 2024 at 9:32 pmAmerika Ikojeje Agiti Muntozi Ahubwo Iricuza Ibibintu Ikoze .
Denis
November 19, 2024 at 9:37 pmUkraine Igiyekurya Muminsi Yanyuma Yimperuka . Kubwubushukanyi Bwareta Zunzubumwe Zamerika .