Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), hanze aha rufatwa nk’urwego rubereyeho kugorora, no gufasha abagororwa gusubira muri sosiyete bafite imico mbonera, hashize iminsi havugwa ibikorwa by’iyicarubozo mu magororero, guhonyora uburenganzira bw’abagororwa, kwirukana abakozi n’ibindi.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko ibyakwirakwijwe mu bitangazamakuru ari ibinyoma kubera ko amagororero yo mu Rwanda akora mu mucyo kandi afite imicungire yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi wa RCS CSP Thérèse Kubwimana, yahaye Imvaho Nshya, yavuye imuzi imikorere ya RCS, imibereho y’abagororwa, iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu bakozi bayo ndetse anakomoza ku bakozi ba RCS birukanwa.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rukurikirana amagororero 13, arimo igororero ry’abana riri mu Karere ka Nyagatare, abiri yakira abagore n’andi abiri yakira abagabo n’abagore mu bipangu bitandukanye.
CSP Kubwimana avuga ko amagororero yitwa atyo kugira ngo umuntu wari mu Banyarwanda agatandukira ku kubaka Igihugu, agire ahantu ajya yitekerezeho, afashwe kongera kugaruka mu murongo.
Muri gahunda yo kugorora abantu bakuru harimo kubigisha uburere mboneragihugu kugira ngo bagaruke kuri gahunda batakaje.
Ati: “Kugira ngo umuntu yinjire mu byaha hari icyo aba yatakaje, uburere mboneragihugu barabwigishwa, bakigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kubigisha umwuga wazabatunga mu gihe bageze hanze.”
Ibikorwa by’iyicarubozo bivugwa mu magororero, ubuyobozi bwa RCS buhakana bwivuye inyuma ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ahaba haragaragaye icyo kibazo cy’uko hari umuntu waba yarakorewe iyicarubozo akabiregera, uwo muntu aba yabikoze ku giti cye.
Agira ati: “Nta muyobozi n’umwe wabwira umuntu ngo nkuhaye inshingano ngo kandi uzajye kwica abantu urubozo […]
Ni yo mpamvu uyu munsi hari abantu barimo babibazwa mu nkiko kugira ngo babisobanure ariko ntabwo ari inshingano bari bahawe ku buryo byakwitirirwa ubuyobozi bw’Igihugu cyangwa ubuyobozi bwa RCS, ni umuntu ku gite cye wabibazwa.”
Akomeza agira ati: “Birababaje cyane kuko ubivuga ntiyahageze icyo ni kimwe, mpamya ko abivuga kuko atahageze, agahamya ko abo bantu baba ahantu hatabona, ahantu hari urumuri rukabije, njye nanavuga ngo abo bantu baba ahantu heza cyane.”
Mu burenganzira bw’umugororwa harimo kubaho barya, bambara, bakaraba, ni ukuvuga harimo isuku rusange, kuvurwa ngo harimo n’uburenganzira bwo kwitabwaho nk’umuntu.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ruvuga ko rwitaye ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku magororero atandukanye.
Ati: “Umusaruro uhagaze neza, niba harajemo uburyo bw’ikigo gifite ubunararibonye mu gucuruza nuko umusaruro wiyongera.”
RCS ifatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) muri gahunda yiswe ‘Prior Learning Recognition Certificate’ aho umuntu ahabwa impamyabumenyi bitewe n’uko umugororwa yigiye ku murimo.
RCS ikora ubworozi bw’inka, umukamo wayo ugahabwa abagororwa ndetse n’abana bafite ababyeyi bagororerwa mu magororero.
CSP Kubwimana, Umuvugizi wa RCS, agira ati: “Abagororwa bafite ibibazo byihariye, uburwayi na ba bana batoya ni bo banywa ya mata akomoka kuri za nka zorororerwa ku magororero atandukanye.”
Ihame ry’ubwuzuzanye muri RCS rigeze kuri 26% rirazamuka.
Muri RCS hari ishami rishinzwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kuzamura uburinganire bw’abakozi.
Ati: “Ihame ry’uburinganire rirubahirizwa muri rusange, abantu bagahabwa inshingano mu buryo bungana. Dufite inkumi n’abasore bose bakora akazi kamwe, dufite abayobozi b’abadamu duhereye ku bayobozi bacu bakuru, urabizi ko dufitemo umuyobozi mukuru wungirije ariko harimo no kuzamura abagore muri rusange mu ihame ry’uburinganire.”
Abakozi ba RCS bajya mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrique, muri Sudani aho bafite inshingano zo gufasha mu magororero kuzamura uburenganzira bwa muntu.
Akomeza agira ati: “Ntabwo igihugu gikora ibikorwa by’iyicarubozo uyu munsi wagishakamo abantu bazajya kugufasha mu butumwa bw’amahoro kuzamura uburenganzira bw’umuntu ufunzwe kandi uzi ko Igihugu gikora ibintu nk’ibyo ngibyo.
Inshingano zacu zikorerwa cyane mu magororero y’ibyo bihugu kandi bikajya cyane mu kurengera uburenganzira bwabo no kuzamura uburyo bwabo bwo guhabwa Ubutabera.”
Kwirukanwa kw’abakozi muri RCS
Abakozi birukanwa muri RCS bakihutira kujya mu itangazamakuru, ngo biterwa n’ababakiriye ariko ngo uwarenganyijwe akwiye kugana inzego bireba kuruta kujya mu itangazamakuru.
Ati: “Mu itangazo twatanze twe ntabwo twigeze dushyiramo amazina, ubwo amazina rero abayitangiye… ntabwo twashyiramo amazina kubera yuko ntabwo icyo twari tugamije ari ukuvuga ngo twirukanye runaka, twari tugamije kuvuga ko hari abantu bahagaritswe mu kazi.”
RCS isaba abantu kwirinda ibyaha kugira ngo badafungwa kuko bakenewe batanga umusaruro mu Gihugu, bakenewe bakorera imiryango yabo.
CSP Kubwimana ati: “Igihe ajya kumara mu igororero nubwo yigishwa akaba yanatanga umusaruro ntabwo waba ungana n’uwo yaba arimo atanga mu rugo rwe, mu bana be, mu muryango we kugira ngo Igihugu gitere imbere.”
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rushyirwaho n’Itegeko gifite inshingano zo kugorora no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu nshingano rufite ni ukwakira abantu bakatiwe n’inkiko kugira ngo barangirize ibihano byabo mu igororero.
Umuntu wese winjiye mu igororero aba afite impamvu ahinjiye ariko uburenganzira bwe bugakomeza kubahirizwa.