Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (FERWAFA), ryatangaje ko guhera mu mwaka mushya w’imikino wa 2025/26 umubare w’abanyamahanga bemerewe kubanza mu kibuga wongerewe ugera ku munani uvuye kuri batandatu.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, FERWAFA yashyize hanze mu Ijoro ryo kuri uyu wa 9 Nzeri yavuze ko ku wa 8 Nzeri 2025 hateranye inama ya Komite Nyobozi yayo igafata ibyemezo bigamije guteza imbere no kunoza imiyoborere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo (Rwanda Premier League).
Mu mpinduka zakozwe harimo ko guhera mu mwaka w’imikino mushya wa 2025/26, umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemererwa kujya ku rupapuro rw’umukino utagomba kurenga umunani ndetse “nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga.”
Ubusanzwe, amakipe yashoboraga gushyira abanyamahanga 10 ku rupapuro rw’umukino, ariko abahurira mu kibuga ntibarenge batandatu.
FERWAFA yavuze ko kandi hagiye kujyaho ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga aho guhera muri Mutarama, kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga hazajya hishyurwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe, kwandikisha abakinnyi n’abatoza bungirije byari 5000 Frw kuri buri umwe, umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.
Muri izi mpinduka kandi FERWAFA yatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.
Ku bijyanye no kwinjira ku kibuga, FERWAFA yavuze ko inshingano zo kugurisha amatike ku mikino ya Premier league zihabwa Rwanda Premier League.
Yakomeje ivuga ko izakorana na Rwanda Premier League mu kugena no kwemeza uburyo inyungu zizajya zisaranganywa hagati y’impande zose bireba.
Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025.