Umubare w’abanyamahanga bakoreshwa mu mukino wongerewe muri Shampiyona y’u Rwanda
Siporo

Umubare w’abanyamahanga bakoreshwa mu mukino wongerewe muri Shampiyona y’u Rwanda

SHEMA IVAN

September 1, 2024

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko  abanyamahanga 10 aribo wemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino barimo batandatu bashobora kubanza mu kibuga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25. 

Ni umwanzuro FERWAFA yatangarije abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bagore n’Abagore, nyuma y’ubusabe bw’amakipe agize Rwanda Premier League yasabaga ko umubare wakongerwa mu rwego rwo kongera ireme rya shampiyona y’u Rwanda.

Muri iyi baruwa, FERWAFA itangaza ko kuva muri Shampiyona y’umwaka utaha wa 2024-25 abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino 10 barimo batandatu bajya mu kibuga.

Ibyo bivuze ko mu gihe ikipe igiye kwinjiza umukinnyi w’umunyamahanga asimbuye, hari undi ugomba gusohoka.

Mu mwaka ushize w’imikino abanyamahanga batandatu ni bo bari bemerewe kujya kurupauro rw’umukino.

Ku isoko ry’igura n’igurisha amakipe yongeyemo abakinnyi benshi bavuye hanze y’u Rwanda, nka APR FC yaguze barindwi barimo Abanya-Ghana babiri bakina hagati ari bo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya–Mali Mamadou Bah.

Mukeba wayo, Rayon Sports na yo yaguze abakinnyi barimo Abanya Senegal Fall Ngagne, Youssou Diagne na Omar Gning, Umunye-Congo Prinsse Elenga-Kanga, Umurundi Rukundo Abdul Rahman n’Umunya Mali Adama Bagayogo.

Police FC na yo ntiyatanzwe ku isoko ry’abakinnyi baturutse hanze yaguze abakinnyi barimo Abarundi Henry Musanga na Richard Kirongozi, Abanya Ghana Issah Yakubu na David Chimezie, Umunya-Nigeria Ani Elijah n’abanya-Uganda batatu Eric Ssenjobe, Allan Kateregga na Ashraf Mandel.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA