Umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda wikubye 6
Uburezi

Umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda wikubye 6

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 27, 2025

Umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda wiyongereye uva ku 1,397 mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, ugera ku 9,109 mu mwaka wa 2023/2024, nk’uko byagaragajwe muri raporo yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025.

Iyo Raporo igaragaza ko abanyeshuri b’abanyamahanga, ahanini baza kwiga amashuri makuru mu Rwanda, biyongereye inshuro 6, 52 mu gihe cy’imyaka irindwi.

Iyo raporo y’Inteko Ishinga Amategeko yasesengura ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi yo mu 2003 hamwe n’igenamigambi ry’uburezi rya 2017-2024.

Iyi raporo yatanzwe na Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’urubyiruko, yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi n’igenamigambi ryayo.

Depite Emma Furaha Rubagumya, Perezida w’iyo Komisiyo yagize ati: “Hari hakenewe ingamba zituma uwo mubare ukomeza kwiyongera no kureba uko abanyamahanga biga mu Rwanda bakomeza guhabwa serivisi nziza.”

Umutwe w’Abadepite wagaragaje ko hari porogaramu zimwe na zimwe z’amashuri zasubiwemo kugira ngo zihuze n’urwego mpuzamahanga (benchmarking), zirimo izo mu bijyanye n’ubuzima n’uburezi.

Naho raporo igaragaza ko hakenewe kongerwa umubare w’abarimu b’Abanyarwanda bigisha mu bijyanye n’ubuvuzi.

Muri rusange, iyo raporo yagaragaje ko Guverinoma yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi, bigatuma umubare w’abanyeshuri wiyongera ku nzego zose.

Mu Ugushyingo 2024, Inama y’Igihugu y’Amashuri ishinzwe Amakuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko yakoze amabwiriza agenga imicungire myiza y’abanyeshuri mpuzamahanga baza kwiga mu Rwanda cyangwa basanzwe barimo.

Ayo mabwiriza ategeka ko amashuri makuru na za kaminuza bigomba kugira ishami ryihariye rishinzwe abanyeshuri mpuzamahanga, rikora imirimo irimo gukurikirana imigendekere y’ubuzima bwabo bwa buri munsi, kubafasha kuzuza ibisabwa mbere yo kwinjira mu gihugu, mu gihe cy’amasomo na nyuma yayo.

Iryo shami ryunganira abanyeshuri kuva batarava mu bihugu byabo kugeza binjiye mu mashuri bagiyemo ndetse no mu zindi serivisi nk’izo kwinjira mu gihugu n’ubwishingizi bw’ubuzima.

Kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga, buri kigo cy’amashuri makuru kigomba kwemeza ko afite ubushobozi bwo kwiyishyurira ibikenerwa byose mu myigire ye.

Nk’uko HEC ibitangaza, ayo mabwiriza yashyizweho hagamijwe kugira u Rwanda igicumbi cy’uburezi mu karere.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA