Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umubare w’ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga wageze ku 1063 uvuye kuri 880 wariho mu 2012.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, mu itangazo uru rwego rwashyize ahagaragara rumenyesha ko u Rwanda rugiye kwizihiza ku nshuro ya 20 umuhango wo kwita izina abana bigangi 40 barimo 18 bavutse mu 2024.
Murerwa yavuze ko kugira ngo ingagi ziyongere byaturutse ku gushyira imbaraga mu kubuhanga urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu bufatanye bw’abaturage, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa.
Yagize ati: “Tubikesha ubwitange budasubirwaho n’inkunga ikomeye y’abo bireba bose barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.
Umusaruro w’ubu bufatanye ugaragarira mu izamuka ry’umubare w’ingagi zo mu misozi miremire y’Ibirunga, wavuye ku 880 mu 2012 ukagera ku 1,063 magingo aya. Ibi bigaragaza umusaruro w’uburyo bwo kubungabunga (urusobe rw’ibinyabuzima) bushingiye ku baturage n’ubufatanye bw’ingenzi.”
RDB ivuga ko umusaruro uva mu bukerarugendo 10% by’inyungu zigaruka ku baturage aho bigira uruhare mu guteza imbere amashuri, imihanda ndetse no kugeza amazi meza ku baturage.
Ati “Ibi biduha isomo rikomeye, iyo ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije byungura abaturage, n’ibidukikije birahungukira.
Mu gihe twizihiza iyi myaka 20 y’umuhango wo Kwita Izina, twongera kwiyemeza inshingano rusange dufite zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kubaka ejo hazaza harambye ku nyungu z’abazadukomokaho.”
RBD itangaza ko miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda zinjiye avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, zimaze gushorwa mu mishanga isaga 1000 iteza imbere abaturage babituriye.
Ni mu gihe abana b’ingagi 397 bamaze guhabwa amazina kuva mu 2005.